Muhanga, Cyeza : Hari abizejwe umuriro w’amashanyarazi banashoramo ayabo none amaso yaheze mu kirere

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa cyeza bavuga ko bizejwe ko bagiye guhabwa amashanyarazi bakanishikarizwa gushyira ibizabafasha gucana mu mazu(installation)  mu mazu kugira ngo umuriro nuza bazahite bawuhabwa, none ngo mezi abaye 6 batarawuhabwa.  Ibi ngo bikaba byarabashyize mu gihombo kuko hari bamwe muri bo  bari bagurishije imitungo yakabaye irimo yunguka ngo batazacikanwa ariko bakaba bakomeje kuba mu icuraburindi.

Landuard HAKIZIMANA utuye mu murenge wa cyeza  avuga ko yaguze ibikoresho byagombaga kumufasha gucana akoresheje amafaranga yo kwishyurira umunyeshuri.

Yagize ati “ twaguze ibikoresho birimo insinga, amatara n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi , nkanjye nari mfite udufaranga kuri konte two kwishyurira umwana ndadukoresha kugira ngo abandi batazantanga umuriro kuko batubwiraga ko uwo bazacaho kuwubona bizamugora none twarawuhebye”!

Uyu muturage akomeza avuga ko hari n’abaturage bagurishije amatungo ngo bakunde bakore ibyo basabwaga ariko bose ubu barashobewe.

Ingingo yo kuba hari abigomwe imitungo yo mu rugo kugira ngo batazacikanwa n’umuriro inavugwa na Viateur MUNYABUGINGO  aho yemeza ko yari afite ihene ibyara 2 akayigurisha ariko ubu akaba agitaha mu icuraburindi.

MUKASETI Julienne umuyobozi wa REG mu karere ka Muhanga avuga ko amatangazo yatanzwe abaturange bakamenyeshwa impamvu umuriro watinze kubagezwaho, akemeza ko impamvu nyamukuru ari  uko hari isoko ry’ibikoreho birimo za mubazi (cash power) batanze, ariko kubera ingaruka za covid-19  bitinda kugezwa mu Rwanda. Gusa  uyu muyobozi yizeza aba baturage  ko hagati mu kwezi kwa kabiri bazatangira guhabwa umuriro, bityo uwakoze  ibyo yasabwaga birimo no kubaka inzira umuriro uzanyiramo (installation)   nta gihombo afite.

Urwanda rukomeje kongera umubare w’abafite umuriro w’amashanyari aho kuri ubu bamaze kugera ku kigero cya 67.2 % mu gihe biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 ingo zizaba zikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa imirasire zizaba zijyeze ku 100%.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?