Muhanga: Abasaba guhabwa amazi mu ngo bakajya bishyura nk’uko bishyura amashanyarazi, barasabwa gutegereza inyigo

Bamwe mu  batuye mu murenge wa Cyeza  bishimira ko leta yabahaye umuriro nka kimwe mu bintu bari banyotewe , gusa bakifuza ko banafashwa kujyeza amazi mu ngo  zabo bakajya bishyura nk’uko bagura umuriro kuko  amikoro yabo ari macye. Ababishinzwe bavuga ko bisaba kubanza gutegereza inyigo iri kubyigaho ikarangira.

Aba baturage bavuga ko ku muriro bishyura umuriro nk’uw’igihumbi bakaguha uwa 500 andi REG ikayiyishyura. Bakifuza ko no ku mazi ariko byagenda bagashyirirwa amazi mu ngo bakajya bakatwa uko bayishyuye  kugeza barangije kwishyura.

KAYISHARAZA Yozefina yagiza ati” ikibazo dufite ni icy’amazi  nkuko baduhaye ano matara baduhe amazi bayatugereze mu rugo tujye tubariha'(tubishyura) nk’uko twishyura  umuriro nk’ubu nkanjye nta mwana mfite ariko n’ababafite kujya kuvoma mu kabande biravunanye. Noneho nk’ubu mu gihe cy’imvura bwo amazi yanabaye ibiziba.”

Ibi ni nabyo bigarukwaho na Fausta NIRERE uvuga ko ku muriro bishyura nk’uwi 1000 bagahabwa uwa 500 andi 500 akishyurwa ikigo gishinzwe ingufu n’amashanyarazi REG, akifuza ko no ku mazi ariko byakorwa .

James MWIJUKYE ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC avuga ko hari inyigo iri gukorwa injyanye n’intego ya leta y’uko mu mwaka wa 2024 buri munyarwanda azaba afite amazi meza , ngo iyo nyigo ni yo izagaragaza niba icyifuzo cy’aba baturange kizasubizwa kuko ngo buriya no ku muriro kugira ngo bibe bimeze kuriya ni uko hari inyigo yabanje gukorwa  ngoaka kanya biragoye ko yahita  avuga ngo birashoboka batarabona ibivuye muri iyo nyigo.

Guverinoma y’urwanda ivuga ko binyuze mu kigo cyayo gishinzwe isuku n’isukura WASAC ko mu mwaka wa 2024 buri munyarwanda azaba afite amazi meza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?