Uncle Austin yashinze Radio ayita Power FM

Luwano Tosh wamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’umuziki nka Uncle Austin, yasezeye kuri Radio Kiss Fm yakoragaho ahita anashinga Radio yitwa “Power Fm.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, Uncle Austin yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Grand Legacy i Remera, aho yatangarije  ko yasezeye kuri Kiss Fm, ndetse anavuga ko u wa 15 Gashyantare 2022 ari bwo yatanze ibaruwa isezera.

Austine yavuze kandi ko yashinze Radio  yitwa ‘Power Fm’ yahoze ari Vision Fm, avuga ko guhera tariki  ya mbere  Werurwe 2022 azatangira kugaragaza abanyamakuru bazakorana.

Iyi Radio ntabwo ari iya Uncle Austine wenyine kuko imigabane  ayifitemo atari 100% , gusa yahamije ko afitemo imigabane myinshi nubwo yirinze kuyivugira mu itangazamakuru.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?