Mimi na Meddy bagiye kwibaruka imfura yabo

Ngabo medard Jorbert Wamamaye nka Meddy mu muziki nyarwanda yashyize hanze amafoto agaragaza  umugore we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia atwite inda y’imvutsi.

Aya mafoto yayanyujije kuri Konte ye ya Instagram aho uyu muhanzi uherutse no gutangaza ko yiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatangarije abakunzi be ko we n’umufasha we bitegura kwibaruka aho mu magambo ye yagize ati “Blessed Mama(Umubyeyi w’umunyamugisha)” ayakurikiza ifoto ya Mimi atwite.

Ibi bije nyuma yuko mu mpera z’umwaka ushize Umwe mu nshuti za Meddy za  hafi akaba na producer we w’igihe kirekire Lick Lick yifashishije instagram akabaza Meddy igihe we na Mimi bazibarukira, maze Meddy na we akamusubiza ko ari mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bunitabirwa n’ibyamamare bitandukanye bizwi mu muziki wa hano mu Rwanda nka The Ben, King James ndetse n’abandi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?