Udushya iPhone 12 biteganyijwe ko izasohoka mu mpera z’uyu mwaka izaba yihariye

Ni gake abantu bumva uruganda Apple, ntibahite bakangarana.. Uru ni uruganda rwo muri leta zunze Ubumwe z’Amerika, ruzwi mu gukora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga harimo ama computer, amasaha, ama iPad, n’ibindi. Ariko cyane cyane ruzwi kuri telephone zarwo zihariye zizwi nka iPhone.

Iyo iphone uyumvise wumva ko ari telephone ihenze kandi ikomeye ikorwa n’uruganda rwa Apple, uru ruganda mu kwezi kwa 9 kwa 2019 rwashyize yashyize hanze telephone yatunguye benshi yitwa iPhone11, iyisohora mu bwoko butatu butandukanye.

Ubu bwo ikiri kuvugwa cyane ni mukuru w’iyo telephone yasohotse umwaka ushize, bitegenyijwe ko nayo izashyirwa hanze mu mpera z’uyu mwaka turimo wa 2020 nubwo umunsi nyirizina izashyirirwa hanze utaramenyekana.

Reka uyu munsi turebere hamwe bimwe mu byo iyi telephone itegerezanyijwe amatsiko  menshi yibitseho by’umwihariko, nkuko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Menshi mu makuru akwirakwizwa kuri iyi telephone, n’uko yakozwe igendeye kuri bimwe mu bitekerezo abakunzi ba iPhone basabye uruganda ko byakongerwaho ku byari biri kuri iPhone 11. Harimo nko kuyiha camera zifite ubushobozi bwisumbuyeho, ishusho nshya kandi yihariye ndetse na screen yayo itandukanye nizindi zashyizwe hanze.

Icyambere gitunguranye kuri iyi telephone, n’uko izaba ikoresha ikoranabuhanga rya murandasi ya 5G. Benshi  muri twe tumenyereye internet ya 4G, n’ubwo hari zimwe muri company zamaze gutangira gukoresha 5G. iyi telephone nayo biteganyijwe ko izaba ibasha kwakira internet ya 5G kubufatanye na company Qualcomm, iri muzatangiye gukoresha 5G.

Ikindi iyi telephone izaba yihariyeho, n’uko izaba ifite camera enye. Kuva kuri murumuna wayo yashyizwe hanze umwaka ushize ifite camera 3, yo biteganyijwe ko izongeraho camera imwe. Zikaba camera enye zose.

Gusa icyivugwa n’uko iyi telephone ishobora kuzaba ifite imwe murizo camera ya 3D, Naho iyo camera ya kane yashyizweho ikaba izaba ifite icyo bita time-of-flight. Mubindi byatangajwe kur’izi camera z’iyi telephone yigitangaza, n’uko zizaba zifite MP (Mega Pixels) 64,zivuye kuri MP 12, iPhone 11 yari ifite.

Ikindi n’uko, zimwe muri camera zayo zizaba zifite uburyo bwo kubasha gufata amashusho nijoro (Night Mode shooting). Sibyo gusa kandi, kuko bivugwa ko ino telephone ishobora kuzaba ifite uburyo bushya bwiswe “sensor shift” bufasha kugirango mu gufata amashusho kwayo yirinde kunyeganyeza ishusho.

Ibivugwa kuriyi telephone byo ni byinshi cyane, dore ko abahanga bo bahamya ko kubera bwinshi mubuhanga ikoranye kuri camera zayo izaba ari nka camera igendanwa mu mufuka.

Sibyo gusa kuko iyi telephone hari na bimwe mu bindi bintu bitangaje ifite nka: OLED screen iPhone nshya zose zizaba zifite, kuri iPhone 12 Pro yo, biteganyijwe ko izaba ifite refresh rates ya 120Hz inshuro ebyiri ziyo iPhone 11 yari ifite dore ko yo yari ifite 60Hz.

Dukurikije ibyo bimwe mu binyamakuru byandika, bigaragaza ni uko iyi telephone ishobora kuzamurikwa nayo mukwezi kwa 9, ubwo biteganyijwe ko hazerekanwa telephone 4 zubu bwoko bwa iPhone 12 (ebyiri zifite ingano ya 5.4 inches na 6.1 inches ndetse na iPhone 12 Pro nazo n’ebyiri zifite ingano ya 6.1 inches niya 6.7inches), gusa ngo nta n’imwe izagurishwa mur’icyo gihe zicyerekanwa. Ahubwo iya mbere murizo ishobora kuzashyirwa hanze nyuma y’ukwezi zisohotse, naho iPhone 12 Pro zo zikajya ku isoko 2020 irangira cyangwa mu ntangiriro za 2021.

Ibi bikaba byaratewe n’impamvu nyinshi zatumye  mu gihe cyo kuyerekana hazacamo ikindi gihe kitari gito ngo ishyirwe ku isoko; mur’izo mpamvu harimo mbere na mbere icyorezo cya coronavirus, cyazambije imwe mu mirimo yo gukora k’uru r

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?