Filime 10 zatwaye akayabo mu ikorwa ryazo mu mateka y’isi

Turi mu gihe, abenshi mu ritwe bari kwirirwa mu ngo zabo, nyuma yo gukora bimwe mu byo dushinzwe mu ngo zacu abenshi muri twe dufata umwanya tukareba filime, kandi turanazikunda. Ese ujya utekereza ku ngano y’umutungo utakarira muri imwe mur’izo filime uri kureba, uyu munsi ibyo biri mu byo twaguteguriye.

Benshi muri twe dukunda kureba filime zitandukanye, cyane cyane iza hollywood, kuko arizo ziba zihariye ikoranabuhanga rihambaye, bigatuma ari nazo cyane cyane ziharira isoko. Ntibitangaje kuba wakumva ko hari filime yatwara akayabo kamafaranga karuta kure ingengo y’imari yigihugu runaka. Kuri uyu munsi  impano.rw yabateguriye urutonde rwa filime 10 zatwaye amafaranga menshi mu ikorwa ryazo. Gusa akenshi izi filime n’ubwo zabaga zaratwaye amafaranga atagira ingano, ariko unasanga arizo ziba zarinjije agatubutse hafi inshuro 5 zayo zatwaye ubwo zakorwaga, kimwe nuko hari igihe zihomba. nk’indi mishanga yose.

Tugendeye kumbuga zitandukanye zagiye zitangaza byinshi kur’ibyo cyane cyane izo muri America, dore ko filime muri icyi gihugu, ziri mu byambere byinjiriza agatubutse icyi gihugu, nguru urutonde rw’izo filime zatwaye agatubutse mw’ikorwa ryazo nayo zagiye zinjiza.

  1. The Dark Knight Rises (2012)

Amafaranga yatwaye: $291,937,270

Amafaranga yinjije: $1,151,229,781

Ku mwanya wa cumi, hari filime “The dark knight Rises”, iyi ni filime yasohotse mu mwaka wa 2012, ikaba mu ikorwa ryayo yaratwaye akayabo ka miliyoni 291,937,270 z’amadorali. Habariwemo amafaranga yishyuwe abakinnyi, abayiyoboye ndetse yewe n’ibindi bikorwa bitandukanye nko kuyimenyekanisha n’ibindi. Maze iyi filime ubwo yagezwaga ku isoko, yinjije amafaranga asaga miliyari 1,151,229,781 z’amadorali y’ Amarica, hafi inshuro ishatu zayo yatanzweho.

 

 

  1. John Carter (2012)

Amafaranga yatwaye: $291,937,270

Amafaranga yinjije: $300,194,423

Iyi ni filime benshi barayizi, nayo yasohotse mu mwaka wa 2012, iyi filime ifatwa nk’imwe muri filime za mbere zahombeye abazikoze muri Hollywood, n’ubwo yagize inyungu, gusa yagize inyungu nkeya cyane ukurikije nuko yari yitezwe. Ino filime ubwo yakorwaga yatwaye miliyoni 291,937,270 gusa mu bisa nk’ibyatunguranye nta na miliyoni 100 yinjije, kuko yungutse asaga miliyoni 90 gusa, aho yabashije kwinjiza miliyoni 300,194,423 z’amadorali y’Amerika. Ibintu byagize ingaruka, kubayikoze bose muri rusange.

  1. Spider-Man 3 (2007)

Amafaranga yatwaye: $299,329,633

Amafaranga yinjije: $1,038,210,016

Ni bake havugwa iyi filime ugasanga ntibayizi. Iyi ni filime yakozwe mu mwaka wa 2007, iyi filime yari yarakozwe na studio ya Marvel, ubwo yari mu ikorwa ryayo yatwaye miliyoni 299,329,633 z’amadorali. Ni amafaranga atari menshi ugereranyije n’ayo yinjije, gusa ino filime nubwo yinjije, icya mbere cyayiteye kwinjiza amafaranga angana atya, ni iyamamazwa yakorewe. Kuko muri America honyine yerekanywe inshuro zirenga 4252, ibintu byayigize filime yerekanywe muri America inshuro nyinshi. Gusa nayo ntibyayipfiriye ubusa, kuko yinjije amafaranga akubye hafi 3 amafaranga yayishowemo, dore ko nayo yinjije miliyari 1,038, 210,016.

  1. Justice League (2017)

Amafaranga yatwaye: $300,000,000

Amafaranga yinjije: $655,953,446

Byagorana cyane kuba ureba filime ukaba utazi iyi filime. Iyi filime iza ku mwanya wa 7 muri filime zatwaye akayabo, nk’uko tubikesha Forbes, iyi filime yatwaye amafaranga arenga miliyoni 300,000,000 zamadorali, gusa igitangaje 1/2 cyaya mafaranga(miliyoni 150), yakoreshwejwe gusa mu kuyamamaza. N’ubwo yamamajwe cyane, gusa siko yagaruye kuko yinjije inshuro ebyiri zamafaranga yatwaye. Aho yinjije arenga miliyoni 655 zamadorali.

  1. Spectre (2015)

Amafarnga yatwaye: $308,702,880

Amafaranga yinjije: $905,138,374

Iyi nayo ni filime yasohotse mu mwaka wa 2015,ikaba ariyo filime ya James Bond yatwaye amafaranga menshi kurusha izindi filime yakinnyemo. Iyi filime ikorwa n’imenyekanisha ryayo ryatwaye arenga miliyoni 308 zamadorali, gusa muri zo arenga miliyoni 100 yakoreshejwe mu kuyamamaza. Naho arenga miliyoni 4.5 akoreshwa mu bikoresha bya Bond: nkisaha ye, imodoka ye (Aston Martin DB10 prototype car) ndetse n’imyenda ye. Iyi filime nayo amafaranga yayishowemo ntabwo yapfuye ubusa kuko yinjije arenga miliyoni 600 z’amadorali.

  1. Star Wars Ep. VII: The Force Awakens (2015)

Amafaranga yatwaye: $314,876,938

Amafaranga yinjije: $2,118,383,192

Mvuze ko iyi ar’imwe muri filime zinjirije abazikoze amafaranga arenze uko babitekerezaga, sinaba mbeshye. Kuko iyi ni filime ya 2 mu mateka yinjije agatubutse. Gusa nayo mu ikorwa ryayo ntibyayibujije gutwara amafaranga atari make, kuko asaga miliyoni 315 yagendeye kuyitunganya. Gusa arenga miliyoni 40 z’amadorali yatwawe no kwishyura bamwe mubakinnyi bimena nka: Harrison Ford, Mark Hamill na Carrie Fisher. Gusa mukwinjiza kw’iyi filime bisa nk’ibitangaje, kuko yinjije inshuro 6 zamafaranga yatwaye ikozwe, ikaba yarinjije miliyari 2,118,383,192. Ibintu byayigize filime yambere yinjije menshi muri iki kinyacumi kirangiye.

  1. Avengers: Age of Ultron (2015)

Amafarnga yatwaye: $340,190,574

Amafaranga yinjije: $1,449,070,584

Ku mwanya wa 4 turahasanga filime yakunzwe ikaba ikinakundwa na benshi. Iyi ni Avengers 2, yasohotse mu mwaka wa 2015, ni filime yatwaye agatubutse cyane ahanini  kubera ifatwa ry’amashusho yayo, aho yagiye ifatirwa mu bice bitandukanye by’isi nka South Africa, Koreya y’epfo, Ubutaliyani, Bangladesh n’Ubwongereza.

Iyi filime kugeza igiye ku isoko byayitwaye akayabo ka miliyoni zirenga 340 zamadorali. Gusa nayo yinjiza arenga miliyari 1 na miliyoni 449, hafi inshuro eshatu.

  1. Pirates of the Caribbean: At World’s End (2007)

Amafaranga zatwaye: $348,057,713

Amafaranga zinjije: $1,117,753,031

Iyi filime benshi bayizi nka Pirates des caraïbes, ni filime y’abongereza yakunzwe n’abatari bake, iyi filime ubwo yasohoka mu mwaka wa 2007, yar’iri muri filime zari zikoretse kubwa ama effects atandukanye, location(ahantu yakiniwe) ndetse n’abakinnyi ubwayo bayikinnyemo, ibintu byatumye itwara arenga miloni 348 z’amadorali, maze nayo yinjiza arenga miliyari 1 na miliyoni 117.

  1. 2. Pirates of the Caribbean: On Stranger Tides (2011)

Amafarnga yatwaye: $444,142,183

Amafaranga yinjije: $1,131,084,842

Iyi filime ni murumuna wa filime iri ku mwanya wa 3. Nyuma yo kugera ku isoko igakundwa n’abatari bake, byatumye abayikora, bakora igice cya kane cyayo, gisohoka mu mwaka wa 2011. Maze gisohoka gitwaye arenga miliyoni 444. Harimo arenga miliyoni 55, zishyuwe umukinnyi mukuru w’iyi filime Johnny Depp, maze iyi filime igeze ku isoko yinjiza arenzeho gato ayo iya gatatu yari yarinjije, kuko yinjije akayabo ka miliyari 1 na miliyoni 131.

  1. Avatar (2009)

Amafarnga yatwaye: $478,792,250

Amafaranga yinjije: $3,136,279,608

Byagorana kumva umuntu ureba filime atazi ino filime. Niyo mpamvu mvuze ko ari filime yamateka sinaba mbeshye, kuko benshi murayizi kandi muracyanayikunda. Ni filime itandukanye n’izindi filime ku bwuko ubwayo ikoze. ni filime y’umugabo w’umuhanga mu bijyanye nama filime James Cameron yasohotse muri 2009. Ni filime yatwaye akayabo ka miliyoni 478, 792,250. Harimo arenga miliyoni 150 zamadorali, zakoreshejwe mu kwamamaza gusa iyi filime.

Iyi filime yahenze bihebuje kubwimpamvu nyinshi zinyuranye harimo nka techniques yari ikozemo, uko yari ishushanyije (graphics) ndetse n’ururimi rwayo rwihariye rwahimbiwe iyo filime gusa. Ni filime yakunzwe n’abatari bake, kuko kuva habaho ikitwa cinema, iyi ariyo filime yinjije amafaranga menshi kurusha izindi, aho yinjije arenga miliyari 3 na miliyoni 136, hafi inshuro 6.5 z’amafaranga yayishowemo.

Izo zari filime 10 zatwaye akayabo mu ikorwa ni’menyekanisha ryazo, kurusha izindi mu mateka ya cinema ku isi yose. Uramutse ushaka ko hari ikindi twagushakishiriza watwandikira hasi aho muri comment.

Nubwo abenshi murimwe izo filime mwazirebye, gusa hari n’abatarazireba, icyi cyakabaye igihe kiza cyo kuba wareba zimwe murizo twakubwiye haruguru, nawe wazirebye kandi  kikaba igihe cyiza cyo kuzisubiramo wibaza niba koko akayabo twakubwiye ko yatwaye, mubyo ureba waba ubibonamo!!!

 

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?