Umwe mu bashinze urubuga rwa Netflix yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuyobozi wungirije akaba n’umwe mubashinze urubuga rwa Netflix rwanditse izina mu kwerekana filime zitandukanye kandi zikunzwe ku Isi, Reed Hastings, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Akihagera yasobanuwe amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, anunamira Imibiri ishyinguwe muri uru rwibutso ndetse anashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Reed yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma y’uko mu mpera za Werurwe 2022, urubuga rwa Netflix ruguze filime ‘Trees of Peace’ y’Umunyamerika Alanna Brown ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filime yakinnyemo umunyarwandakazi Eliane Umuhire [Akina yitwa Annick] ishingiye ku nkuru mpamo z’abagore bane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikaba yarashyizwe ahagaragara mu 2021.

Biteganyijwe ko iyi filime ‘Trees of Peace’ izatangira guca kuri Netflix muri Kamena uyu mwaka.

Reeds Yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?