Afrimax Tv ishobora guhura n’ibihombo nk’ibyashenye Contact FM na Contact Tv

Ivumburwa rya internet ryahinduye ubuzima mu buryo abantu batari barigeze batekereza! Hadutse uburyo bushya bw’imirimo butari bwarabayeho mbere, ndetse hanabayeho koroshywa kw’akazi kari gasanzweho na mbere y’aho, ibi byose bigendana no gukorera amafaranga atabarika kuri Murandasi, Ibyo Afrimax Tv ya Nameless Camposs nayo ibyazamo amafaranga umusubirizo.

YouTube ni rumwe mu mbuga zitanga akayabo ku barugannye mbere ndetse n’abari kurukoreraho ubu.I

ngero ni nyinshi aho usanga hari abafite ababakurikira benshi bitewe nibyo batambutsa, inaha iwacu rero Afrimax niyo yambere ikurikirwa nabantu benshi basaga Millions 1,060,00. Gusa ubu abayobozi bayo barasa naho basabwa koga magazi kuko amazi atakiri yayandi, kubera ko bamwe mu nkingi za mwamba za yo zikomeje kuyishiraho urusorongo.

Uko byatangiye:

Mu bihe bya Vuba aha uwitwa MUCYO Kevin Uzwi nka Nyaxo comedian mu ruganda rwa Sinema nyarwanda Tariki ya 12 werurwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ndetse na Instagram yatangarije abakunzi be ko video ze zitazongera guca kuri Afrimax ahubwo bazajya bazisanga kuri Shene ye ya YouTube NYAXO Comedy.

Tariki 24 Werurwe Captain Regis nawe usanzwe ufite umubare munini w’abamukurikira muri sinema warumaze imyaka irenga 2 akorana na Afrimax yatangaje ko atakibarizwayo aho yatangaje indi mikoranire mishya n’abandi bazajya bakorana.

Gusa tugarutse no kubihe Byabanje iyi Afrimax mu ntangiriro za 2021 nibwo uwitwa Back-T abantu bari basanzwe baziko ariwe nyiri iyi shene ya YouTube yatangaje ko atakiri gukorana na Nameless bafatanyije kuyishinga aho nawe yahise atangiza iye yise Big Town Tv.

Hari n’abandi bashobora kugenda….

Nyuma Ya NYAXO Na Afande Regis batangiye imikoranire mishya n’izindi Company nshya kandi biranavugwa ko uwitwa ZABA MISSED CALL na we ashobora gutandukana na Afrimax kuko mu minsi ishize nawe yatangaje ko agiye gutangiza Reality Show yise (LOVE AND DRAMA) bikaba byitezwe ko nayo ashobora kuyitangirira ahandi hatari kuri Afrimax.

Ni igihombo kingana gute AFRIMAX ishobora guhura nacyo nyuma yo kubura aba bakozi bayo?

Ni ibintu byumvikana kandi bigaragarira buri umwe ko nyiri Afrimax ashobora guhomba n’ubwo bigoye kuba wahita ubyemeza nonaha, gusa igihombo tugiye kugaragaza aha ni umubare w’abantu barebaga Video zabo twagarutseho haruguru utazongera kurebera Film nshya zabo kuri Afrimax. 

Ubundi mu busanzwe kuri YouTube uko urebwa n’umubare munini w’abantu n’igihe kirekire niko urushaho gukorera amafaranga, ibi bivuzeko niba Afrimax ya Nameless yashoboraga gukorera hagati $1.5k-$23k ku kwezi nk’uko urubuga rwa Socialblade rubigaragaza aya mafaranga ashobora kutongera kuyagezaho. Ntagushidikanya rero ko cyaba ari igihombo kuri we.

Gutakaza umubare w’abamukurikiraga(Subscribers)

Birashoboka cyane ko bamwe mu bantu bakunze Afrimax mu myaka 2 ishize kubera aba basore bashobora kureka kongera kuyikurikirana bakajya kuri izo bimukiyeho bikaba igihombo kuri nyiri Afrimax kuko kuri YouTube uko ubona umubare munini w’abagukurikira ni nako bikorohera kubona abareba ibintu byawe.

Sibo bonyine bamwinjirizaga.

Ubusanzwe abazi iyi Shene bwambere bayibuka ikora ibiganiro bitandukanye bagwa abantu gitumo ibyo nabyo biri mu byatumye yamamara gusa nyuma yaje guhindura umuvuno batangira kujya bakora inkuru z’abantu bakeneye ubuvugizi bakeneye gufashwa, n’ibindi. Ibyo nabyo biramwinjiriza.

Uko gutakaza abantu b’ingenzi mu bakururaga abarebyi bishobora kuzanira Afrimax igihombo nk’icyo Contact FM na Contact Tv bahuye na cyo nyuma yo kugabanuka kw’aho amafaranga yavaga abasaga naho bayigize bakayivaho umusubirizo, bityo na yo bikarangira isenyutse n’ubwo bihora bihwihwiswa ko ishobora kuzagaruka

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?