Mbere yo kujyana na Israel Mbonyi, Miss Nishimwe Naomie yabanje kubatizwa

Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, Nishimwe Naomie yabatijwe kuri iki cyumweru Tariki 27 Werurwe 2022 mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignone Kabera. Ni umubatizo ubaye mbere y’uko ajyana n’umuramyi Israel Mbonyi mu bitaramo azitabira mu gihugu cya Israel muri gahunda yiswe ‘Twende Jerusalem’.

Nyuma yo Kubatizwa, Miss NISHIMWE Naomie ubwo yahabwaga umwanya wo gushima Imana, yashimye Imana yo yamubashishije Kuva mu mazi akiri muzima anahishura ko yashatse kwanga kubatizwa kubera gutinya amazi.

Yagize ati“ Icyambere nshimira Imana ni uko nabatijwe uyu munsi. Kubatizwa abenshi babifata nk’ibintu byoroshye ariko kuri jyewe birakomeye cyane kuko ntinya amazi.”  Yakomeje avuga ko
mu minsi yashize bari kwigira umubatizo bababwiye uko bazabashyira mu mazi akabarengera we yumva ko ibyo bintu bidashobora kumubaho.

Biteganyijwe ko guhera tariki 16-24 Mata 2022, itsinda ry’abantu baturutse mu Rwanda, ririmo uyu Miss Ishimwe Naomie na Israel Mbonyi bazagirira urugendo rw’iminsi umunani muri Israel, aho bazasura imijyi n’ahantu hazwi mu mateka y’iki gihugu.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?