NTIBISANZWE: Yavutse Apima ibiro 20, ubu apima metero 2.62. Menya byinshi kuri Julius umunyatanzania ufatwa nkumuntu muremure ku isi

Mu gihugu cya Tanzania hari inkuru idasanzwe y’umusore ukiri muto ufite imyaka 28 ufatwa nkaho ariwe muntu wambere muremure ku isi kugeza ubu kuko apima metero 2 na santimetero 60 zirenga.

Uyu musore aganira n’umunyamakuru wa afrimax ishami ry’igiswahili rikorera muri icyo gihugu yavuze ko ari umwana wa 2 mu muryango w’abana 7 ahamya ko kuba ari muremure cyane ntakintu kidasanzwe cyabayeho.

Yagize ati “kuba ngana gutya ntago ari uko mfite ibibyimba mu mutwe. Nagiye kubona mbona nsumba aba bantu bose”.

Akomeza avuga ko abantu benshi bamufata nk’ikimanuka kuko batizera uburebure bwe. Ikindi ngo we abona agikomeza gukura, ndetse akavuga ko akwiriye gushyirwa mu gitabo kijyamo abaciye uduhigo tunyuranye ku isi(Guiness Book of records) nk’umuntu muremure ku isi.

Julius ahamya ko yavukanye ibiro 20

Uyu musore avuga ko kuba areshya gutya byamuzaniye ubwamamare buhambaye cyane ku isi kuko byamukururiye guhura n’ibyamamare bitandukanye ndetse no gusura ahantu hatandukanye hirya no hino ku isi. Gusa agahamya ko atishimiye ukuntu areshya kuko hari ubwo abantu batandukanye bamwendereza, ndetse akavuga ko ubu burebure bwabaye intambamyi ikomeye mu gukomeza amasomo ye kuko yagorwaga cyane no kwiga kuko abana benshi biganaga bamusererezaga ndetse bakamurangarira bigatuma ibigo yigagaho bimwirukana.

Julius avuga ko avuka yari afite ibiro 20, agize imyaka 10 ngo yasumbaga buri muntu wese wo mugace k’iwabo.

Uyu musore kubera ingano idasanzwe afite avuga ko agorwa no kubona ibyo kwambara kuko Julius Charles amusumba.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?