Ruhango-Kinazi: Muri Gahunda ya Green Amayaga imiryango irenga 300 yorojwe amatungo magufi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2022 mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango habereye igikorwa cyo koroza Abagenerwabikorwa b’umishinga Green Amayaga ihene 354 , zigomba kubafasha mu kubona ifumbire no kuzamura imibereho myiza yabo ari nako bakomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ndutiye François, umwe mu bagezweho n’ibikorwa b’umushinga Green Amayaga, yashimye ibyakozwe harimo imirwanyasuri, gutera ibiti bifata ubutaka n’ubwatsi bw’amatungo, avuga ko ari gihamya cy’uko Leta ikunda kandi yitaye cyane ku baturage, anasaba bagenzi be gusigasira ibyagezweho.

Abahawe aya matungo basabwe kuyafata neza, kugira ngo azabahindurire imibereho, ndetse banasabwa gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umushinga Green Amayaga ukorera mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, ukaba waragiye utanga amatungo atandukanye agamije gufasha abaturage batishoboye, aho mu karere ka Ruhango hazatangwa ihene 900 zinahwanye n’umubare w’ingo zizazihabwa kuko buri rugo ruzajya ruhabwa ihene imwe .

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?