Umuhanzi Yvan Bravan ararembye

Inkuru y’uko Ubuzima bw’umuhanzi  Yvan Buravan  butameze neza, yamenyakanye nyuma y’uko kuri uyu wa mbere Taliki 18 Nyakanga 2022 yerekeje muri Kenya aho yagiye kwivuza uburwayi yari amaze iminsi yivuriza mu Rwanda ariko ntibigire icyo bitanga.

Amakuru ahari avuga ko Buravan nyuma y’uko asohoye indirimbo Big Time yahise afatwa n’uburwayi bw’amayobera bwamuzahaje ndetse bugatuma ajya no mu bitaro ariko nyuma akaza kuvamo avuga ko bishoboka ko cyari igifu ariko akaba yarorohewe.

Nyuma y’icyumweru kimwe uyu muhanzi avuze ko ari koroherwa haje kumenyekana amakuru ko yagiye kwivuriza muri Kenya.

Umwe mu nshuti ze za hafi waganiriye n’Ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru yagize ati “Yafashwe n’uburwayi ako ariye kose kakagaruka, yagiye kwa muganga bamuvura igifu aroroherwa ariko byanze gukira.”

Iyi nshuti ya Bravan yakomeje ivuga ko nyuma yuko Bravan abonye ko ubuvuzi yahabwaga ntacyo bumumarira yahisemo kujya kwivuriza muri Kenya.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?