Bamuhondaguye kujyeza apfuye, nyuma yo kumukekaho gusambanya umukecuru w’imyaka 100

Umusore wo mu gihugu cya Kenya witwa Pius Mwireri yarakubiswe kujyeza apfuye, nyuma yo gukekwaho gusambanya umukecuru w’imyaka 100 wo mu mudugudu wa Karundori mu gace ka Runyenjes, mu Ntara ya Embu, muri Kenya.

Polisi yo mu gihugu cya Kenya yavuze ko uyu musore yavuye amaraso kugeza apfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’agatsiko k’abantu bikamuviramo gukomereka bikabije nkuko ikinyamakuru Kenyapost dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Bivugwa ko uyu musore wigaga muri kaminuza ngo yinjiye mu nzu y’uyu mukecuru asinziriye agatangira kumusambanya. Uyu mukecuru akangutse ngo yaratabaje maze abaturage bahurura ku bwinshi baje kumutabara, ari nabwo batangiye guhondagura Mwireri kakahava.

Ku wa kabiri tariki ya 19 Nyakanga, umuyobozi wa polisi mu gace ka Embu, Emmanuel Okanda, yasabye abantu kutihanira anavuga  kandi ko iperereza rigikomeje.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?