Ruhango FC ikipe igamije gutanga ibyishimo bamwe mu bafana ba ruhago baburiye mu yandi makipe

Nyuma y’imyaka itari micye Ruhango yarasigaye inyuma mu bijyanye n’imikino ndetse n’imyidagaduro, bamwe mu Banyaruhango bishyize hamwe bashinga ikipe bayita Ruhango Fc, imwe mu ntego nyamukuru ifite ikaba ari ugutwara ibikombe no kugarura ibyishimo bamwe mu bakunzi ba ruhago muri rusange baburiye mu yandi makipe.

Perezida w’ikipe ya Ruhango FC TWAHIRWA Jean Marie Vianney avuga ko iyi kipe yashinzwe ku gitekerezo cy’abasanzwe bakina umupira w’amaguru muri aka karere, akanemeza ko iyi kipe Atari ikipe y’Akarere ka Ruhango nk’uko hari bamwe babyibwiraga.

Yagize ati” Iyi kipe yashinzwe ku gitekerezo cy’abasanzwe bakina umupira w’amaguru mu Ruhango, ni nabwo twaje kwicara turavuga tuti ubundi aba bana dukinana k obo bagifite akabaraga, nta wabashingira ikipe tukaguriramo n’abandi bakinnyi tukubaka ikipe ikomeye, mu by’ukuru  iyi kipe ntabwo ari iy’Akarere ka Ruhango ahubwo akarere ka Ruhango ni  umufatanyabikorwa mukuru, iyi ni kipe yA’baturage ba Ruhango.”

Umukino wambere w’iyi kipe wakinwe kuwa 04 Nyakanga aho iyi kipe yakinnye na Nyanza Fc nayo yo mu Majyepfo ndetse umukino uza kurangira Ruhango FC itsinze Nyanza FC ibitego 2-0. Ibitego bya Ruhango Fc bikaba byaratsinzwe na Olivier ndetse na HABAGUSENGA Emmanuel.

Kujyeza ubu Ruhango FC yandikiye Ferwafa isaba kuba Umunyamuryango mushya wayo, igihe byaba byagaragaye nko yuzuje ibisabwa bikaba bishoboka ko yazemerezwa mu nteko rusange ya Ferwafa izaba kuwa 6 taliki 23 , 2022.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?