Muhanga: Umugabo arakekwaho kwica umugore bapfuye ikanzu

Bikekwa ko ku mugoroba wa taliki 15 Nyakanga 2022, mu mudugudu wa Kondo, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga, aribwo ucyekwaho kwica umugore we bapfuye ikanzu yaba yaramuhitanye ubwo ukekwa yari avuye  mu kabari, gusa ukekwa avuga ko Nyakwigendera yaguye mu muringoti agapfa.

Ikinyamakuru Thesourcepost dukesha iyi nkuru kivuga ko  Mu ibazwa ry’ukekwa , yavuze ko yakubise inkoni umugore we ari kwiruka, uwo mugore akaza gusimbuka agacurama munsi y’umukingo awuhanutse hejuru akagwa nabi agahita apfa.

Abatangabuhamya bavuga ko umugore yavuye mu isoko anyura ku kabari umugabo we yarimo anyweramo, umugabo amubaza niba yaguze imyenda y’umwana bareraga wari gukomezwa, umugore amusubiza ko yasanze amafaranga yari afite15.000 frw ari make ko bamwatse ibihumbi 25 by’amanyarwanda  akayabura akagarukira aho.

The sourcepost yakomeje ivuga ko Ukekwa yasabye umugore we kumuha ayo mafaranga yari agaruye, umugore amubwira ko azayamuha bukeye, umugore ahita ataha, hashize akanya umugabo amusanga mu rugo amusaba gusohoka , agisoka yongera kumubaza aho imyenda y’umwana yaguze iri, amubwiye ko atayiguze, ukekwa ahita amukubita inkoni, umugore yiruka ava mu rugo, ukekwa ahita akingirana abana mu nzu yirukankana umugore, amufashe aramukubita aramwica agaruka abwira umwana ngo najye gutabaza we aragiye.

Icyaha cy’ubwicanyi uyu mugabo akurikiranyweho   kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?