Hafi 1/2 cya Miliyoni bakoze ibizami bya Leta mu gihe imirimo ihangwa ikiri mbarwa

Imibare yatangajwe na Minisitiri y’Uburezi igaragaza ko Abanyeshuri 429, 151 bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza, Icyiciro rusange, ndetse n’amashuri y’isumbuye harimo n’abiga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ni mugihe hanze aha ubushomeri buvuza ubuhuha mu rubyiruko, aho ibihumbi n’ibihumbi by’Abarangiza amashuri y’isumbuye babura akazi , kujyeza ubwo ahatangajwe nk’umwanya umwe w’akazi bitagutungura ubonye abitabiriye kuwuhatanira babarirwa mu magana, Kandi nabwo ubwo abo ni ababa babashije kumenya ko uwo mwanya uhatanirwa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri mu Kanama 2021 cyari kuri 19,4%, kivuye kuri 23,5% muri Gicurasi na 17% muri Hashyantare 2021. Ni ibintu biteye impungenge cyane kuko imbaraga z’urubyiruko zakabaye zubaka igihugu zisa naho ziri gupfa ubusa kuko zidakoreshwa ibyo zakabaye zikora.

Ibi bizagira ingaruka mu gihe kizaza kuko Abashomereye ari urubyiruko bishobora kuzabakurikira ku gushinga ingo bakennye, bakabyarira mu bukene, haba nta n’igikozwe abana babo ntibashobore kwiga kubera ingaruka z’ubushomeri Ababyeyi babo babayemo bakiri bato.

Icyakorwa

Kuba Abarangiza kwiga ari benshi si bibi, ahubwo icyo barangizanya nicyo kigikomeje kuba ikibazo , kuko ari nacyo cyakabaye kibafasha kugira uruhare batanga mu guhangana n’ubushomeri bwugarije urubyiruko n’isi muri rusange.

Hakwiye gushyirwa Imbaraga mu masomo ajyanye n’ihangamurimo kandi ababwiriza urubyiruko kuyihanga bakabanza bagatanga ingero zifatika(bayihanga bo ubwabo) kugira ngo urubyiruko rubarebereho ndetse runabone aho rukura igishoro.

Ibijyega byitwa ko bifasha imishinga y’urubyiruko bikwiye gukurikiranirwa hafi n’inzego zibishinzwe kuko ahenshi imishinga yatewe inkunga hari ubwo itaramba. Bikaba bishoboka ko haba hari n’ifashwa bitari ngombwa nyamara iya ngombwa kandi ya nyayo iri gusazira mu mpapuro.

Leta ivuga ko mu mwaka wa 2020 hahanzwe imirimo ibihumbi 223 mu gihe muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 NST1 imirimo yagombaga guhangwa buri mwaka ari ibihumbi 214 ivuye ku bihumbi155 muri 2017. Gusa nubundi bisa naho ntagisubizo kirambye bitanga kuko Amashuri asohora Abanyeshuri buri mwaka bityo abashya basoje amashuri bakwiyongera ku basanzwe, bikarangira barushije ubwinshi imirimo ihangwa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?