Tanzania: Indwara y’amayobera kandi yica nabi, ikomeje gutera urujijo

Iyo ndwara itaramenyekana yibasiye cyane Amajyepfo ya Tanzania, ngo ituma abantu bagira umuriro, bakava amaraso mu mazuru, bakazengera kujyeza bituye hasi bikabaviramwo no gupfa.

Bikekwa ko iyo ndwara ishobora kuba ikomoka ku nyamaswa zo mu mashyamba kuko Perezida Samia Suluhu ubwo yari mu nama y’umuryango w’abasenyeri Gatolika bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba (AMECEA) i Dar es Salam, yagarutse kuri iyi ndwara anibutsa Abanyatanzaniya kwirinda gutema amashyamba asanzwe ari indiri y’inyamaswa, kuko iyo atemwe bituma inyamaswa zimuka zikaza aho abantu batuye.

Kujyeza ubu hategerejwe Ibizava mu isuzuma riri gukorwa n’inzobere zoherejwe mu bice iyo ndwara igaragaramo, ngo hamenyekane iyo ari yo, icyayiteye ndetse n’uburyo yahashywa.

Ivomo: BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?