Sri Lanka: Perezida Gotabaya Rajapaksa yabonye bimukomeranye ayabangira ingata

Nyuma y’Imyigaragambyo karundura y’Abinubira izahara ry’ubukungu ryanateye izamuka rikabije ry’ibiciro muri Sri Lanka, Perezida Gotabaya Rajapaksa yasanze bisa naho bidafite igaruriro ahitamo guhunga igihugu.

Igisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere cyemeje ko uyu mugabo w’imyaka 73 wari usanganywe amagana y’Abamurindira umutekano yahungiye mu birwa bya Maldives ari kumwe n’umugore we n’abashinzwe umutekano we babiri.

Rajapaksa yari amaze igihe yihishe nyuma yuko imbaga y’abigaragambya yiraye mu nyubako atuyemo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, aho amashusho yashyizwe hanze yagaragaje abigaragambya bari ku buriri bwe, barira kumeza ye ndetse banidumbaguza muri Pisine ( Piscine) ye.

Umuvandimwe we, Basil Rajapaksa, wahoze ari na Minisitiri w’imari muri iki gihugu na we biravugwa ko yamaze guhunga igihugu, nkuki abavuganye na BBC dukesha iyi nkuru babyemeza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?