Amashirakinyoma ku ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Museveni ubwo yari Muri CHOGM

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe iperereza mu Gihugu cya Uganda buvuga ko hari amakuru yabygezeho yemeza ko hari abantu bashakaga gukorera kudeta Perezida Yoweri Kaguta Museveni ubwo yari i Kigali mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM 2022).

Ibyo ngo byatumye Ubuzima busa n’ubuhagaze cyane cyane i Kampala, ariko bisa naho bitamaze igihe kirekire Kuko ibintu byahise bisubizwa mu buryo.

Umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ati: “Hari abantu batuzaniye amakuru y’ibinyoma. Hahise habaho kumenyesha ingabo za UPDF kwitegura, ariko nyuma twaje gukemura ikibazo cyari gihari ku buryo abantu bakwiye gutuza.”

Perezida Museveni ubwo yari asubiye muri Uganda yahise akorana inama n’Abayobozi bakomeye mu by’Umutekano muri Uganda, barimo: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Wilson Mbadi, umwungirije Lt. Gen. Peter Elwelu, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare Maj. Gen. James Birungi, n’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’umutekano Maj. Gen. Leopold Kyanda.

Nubwo imyanzuro y’iyo nama itashyizwe ahagaragara, ariko bihwihwiswa ko iyo nama yasanze nta bibazo byari byaketswe bihari, kuko nta ngamba nshya zayikurikiye nk’uko byari byitezwe

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?