Mu mirwano iheruka M23 yatunguye isi

Ibi byanagarutsweho na Bintou Keita Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubwo yavugaga ko umutwe wa M23 urimo kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe, gifite ibikoresho bihambaye.

Mu ijambo yavugiye mu kanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ku wa gatatu, Bintou Keita yavuze ko ibyo bigaragarira mu bushobozi bwa M23 bwo kurasa mu ntera ndende yifashishije imbunda za rutura kandi zihamya kurushaho, nko ku ndege ntoya n’ibindi.

Keita yagize ati: “Mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu, ibitero bya M23 byabaye mu buryo buteguwe neza ahantu henshi ho muri Rutshuru. Mu mirwano ya vuba aha cyane, M23 yakomeje kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe kurusha kwitwara nk’umutwe witwaje intwaro.

Mu mirwano iheruka umutwe wa M23 wari uhanganyemo n’itsinda ry’ingabo zitandukanye zirimo Inyeshyamba za FDRL(nkuko byagiye bivugwa), FARDC ndetse Monisca, yaje gusa naho isubitswe intsinzi isa n’igiye ku ruhande rw’umutwe wa M23 Kuko yahise yigarura Bunagana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?