RIB ku isonga mu kurya ruswa itubutse gusumbya izindi nzego, Raporo

Raporo y’muryango urwanya ruswa n’akarengane , Transparency International (TI) ishami ry’u Rwanda  igaragaza ko Urwego Rw’ubugenzacyaha, RIB, rwaje ruyoboye izindi nzego mu kugira abakozi bakiriye ruswa itubutse mu mwaka w’2023.

Ibi bihamywa na raporo yiswe Rwanda Bribery Index 2023, yashyizwe hanze na  Transparency International Rwanda  kuri uyu wa kane taliki  7 Ukuboza 2023.

Iyi Raporo yerekana ko abakozi ba RIB bakiriye ruswa iri ku mpuzandengo y’amafaranga y’u Rwanda 282,968, muri rusange (ubwo ni ayatangwaga na buri muntu) aho byibuze abantu 16 batanze amafaranga 4,527,000, muri uyu mwaka wa 2023.

Iyi raporo ikaba inagaragaza ko abangana na 85.3% batanze ruswa y’amafaranga 3,860,000 kugira ngo abantu babo bafunzwe bafungurwe muri za kasho bari bafungiwemo.

Ibyo iyo raporo igaragaza bibaye ari ukuri, byaba bisobanuye ko urwego rugenza ibyaha biniganjemo ibya ruswa rwaba rwarokamwe na ruswa ku kigero cyo hejuru, gusa ntahagaragajwe ko ubwinshi bwa ruswa abakozi b’uru rwego bariye bufitanye isano n’umubare w’abayiriye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?