Imikino ya Shampiyona mu Rwanda ntizasubukurwa mbere ya Kanama 2020

Kuri uyu wa Kabiri guhera i Saa kumi z’umugoroba, Minisiteri ya Siporo yakoranye inama n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino bose mu Rwanda, Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama hakaba harimo ko “imikino ya Shampiyona mu Rwanda idashobora kuzasubukurwa mbere y’ukwezi kwa Munani”

Iyi nama kandi yananzuye ko  imyitozo rusange ndetse no ku makipe atandukanye, igomba kuzasubukurwa byibura mu kwezi kwa munani 2020, naho amarushanwa akinirwa mu gihugu imbere akazasubukurwa muri Nzeli 2020.

Ku marushanwa u Rwanda rwakwitabira ashobora gukinirwa hanze y’u Rwanda, muri iyi nama banzuye ko byibura yakongera kwitabirwa nayo muri Nzeli 2020, gusa ariko igihe haba indi myanzuro igaragaza ko icyorezo cya Coronavirus cyagabanutse ku buryo bugaragara, izi gahunda zagenda zigizwa imbere ho ukwezi kumwe.

Uyu mwanzuro uje mu gihe abafana b’amakipe atandukanye bibazaga igishobora gukorwa igihe imikino ya Shampiyona yaba idakomeje, hibazwa niba ikipe yar’iyoboye urutonde rwa Shampiyona yahabwa igikombe cyangwa niba hazategerezwa kongera gusubukura ibintu bigatangirira aho byari bigereye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?