Nubwo Coronavirus yageze mu Burundi, ntibizabuza Shampiyona yaho gukomeza.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mugihugu cy’uBurundi (Primus League),izakomeza nubwo abantu bagera kuri batatu bamaze kwandura Coronavirus muri icyo gihugu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’UBurundi Bujatoday avuga ko mu nama yabaye taliki ya 05/05/2020 yahuje umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe FFB rishinzwe ibijyanye n’umupira w’amaguu mu Burundi, Hon.Reverien Ndikuriyo n’abayoboye amakipe y’umupira w’amaguru yo mu cyiciro cya mbere nicyakabiri, hanzuwe ko Shampiyona igomba gukomeza.

Muri iyo nama yari yatumiwemo minisitiri w’ubuzima mu Burundi, Dr Thaddee Ndikumana yasabye abashinzwe imikino gukora uko bashoboye bakaba barinda abafana guhura n’icyorezo cya Coronavirus aho yasabye ko hazajya habanza gupimwa umuriro buri mufana mbere y’uko yinjira muri stade, ndetse uwo basanze afite umuriro mwinshi ntiyemererwe kwinjira muri sitade.

Kugeza ubu abantu batatunibo bamaze kumenyekana ko banduye icyorezo cya Coronavirus mu Burundi, nk’uko minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu ibitangaza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?