Abanyeshuri bahabwaga Buruse (Bourse) ya Leta nibasubize amerwe mu isaho, gahunda ni muri Nzeri.

Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza ndetse n’amasshuri makuru atandukanye bibazaga niba bazakomeza kubona amafaranga abunganira bahabwaga na Leta azwi nka Buruse, ariko nkuko amakuru dukesha igihe abivuga bamaze gukurirwa inzira ku murima, babwirwa ko bazongera kuyabona muri Nzeri.

Bimwe mu byo abanyeshuri batandukanye bashingiragaho basaba ko bakomeza guhabwa iyo nguzanyo ni uko bari bizeye ko izabafasha gukomeza kubona interinet ndetse bamwe ikanabafashe kwishyura ubukode bw’amazu babagamo ku ishuri, kuko abenshi batashye bazi ko bazasubirayo vuba ariko bigiye kurangira bifashe amezi agera muri arindwi.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igihe amashuri makuru na za Kaminuza byafungaga, hari hasigaye amezi abiri gusa ngo umwaka w’amashuri urangire. Ibyo bivuze ko amashuri makuru na za Kaminuza zizasubukura aho zari zigejeje amasomo y’igihembwe muri Nzeri 2020, barangize umwaka w’amashuri wa 2019-2020 mu Ugushyingo 2020.

Ngo icyo gihe nibwo abahabwa buruse bazakomeza kuyihabwa. Iti “Amafaranga y’inguzanyo yatangwaga mu rwego rwo gufasha abanyeshuri ba Kaminuza bafashwa na Leta mu mibereho yabo ya buri munsi, azongera gutangwa igihe amashuri azaba yongeye gufungura muri Nzeri 2020.”

Iki cyemezo gisa nikitazorohera bamwe mu banyeshuri bacumbikaga hanze y’ibigo(babaga mu magetho) gusa ku rundi ruhande aya mafaranga igihe baba bayeherewe igihe muri Nzeri akaba yazabafasha gusoza umwaka wabo w’amashuri neza, niba hatazabaho kuyategereza kugeza muri Gashyantare 2021.

photo: The new times

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?