Amaherezo hagati ya Amerika n’Ubushinwa umwe ari bwivemo nk’inopfo.

Hashize igihe humvika guterana amagambo hagati ya Amerika n’igihugu cy’Ubushinwa ku waba yarabaye intandaro ya Coronavirus imaze kuyogoza isi. Ese aho amaherezo ntibari bwivemo nk’inopfo?

Amakuru yaherukaga kuri iyi ngingo yavugaga ko Perezida Donard Trump wa Amerika, atarimo avuga rumwe n’ubutasi bw’icyo gihugu ku nkomoko ya Coronavirus, kuko ubutasi bwavugaga ko iyi Virus itigeze ikorerwa muri Laboratwari(laboratory) nk’uko byakekwaga, mu gihe Perezida Trump we akomeje kwemeza ko iyi virus yakozwe n’Abashinwa.

Si Trump wenyine mu bayozi ba America wemeza ko iyi virus yakozwe n’Abashinwa, kuko na Mike Mpompeo minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika abyemeza akanasaba Ubushinwa gutanga amakuru ya ngombwa yafasha gukuraho urwo rujijo.

Ubushinwa nabwo bushinja Minisitiri Mike Pompeo gukina politike mu kuvuga ko virus itera COVID-19 yaturutse muri laboratwari y’i Wuhan.

Ibindi bihugu birimo Ubudage, Ubwongereza na Australiya na byo birimo birasaba amakuru arenze kuyo byo bizi(byahawe) ajyanye na Coronavirus.

Minisitiri Mike Pompeo, kuri uyu wa gatatu yasabye Ubushinwa kureka abashakashatsi babwo bakajya ahabona bakavuga ibyo bazi.

Bigitangira amakuru atari afitiwe gihamya yemezaga ko Coronavirus yaba yarakorewe muri America ikoherezwa mu Bushinwa nk’igitero kuri iki gihugu, hanyuma Abashinwa nabo bakayivugurura bakiyusubiza muri America. Gusa ayo makuru nta gihamya ifatika iyemeza.

Icyo buri wese yibaza ni: Ese koko muri uku guterana amagambo hagati ya America n’igihugu cy’Ubushinwa, hashobora kugira uwivamo isi ikaba yahungukira ikamenya amakuru ya nyayo ku mvano ya Coronavorus? Tubitege amaso.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?