Ruhango: Imvura yaguye yangije bikomeye urugomero rwa AIDER, rwagemuraga amazi mu turere 5.

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yangije bikomeye urugomero rwa AIDER ruri mu mushinga wiswe Shyogwe Mayaga, rwoherezaga amazi meza mu bice bitandukanye by’Amayaga birimo Ruhango,  Nyanza, Muhanga Kamonyi ndetse na Bugesera.

Mu kiganiro kigufi Impano.rw yagiranye  na Meya(Mayor) w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens , yavuze ko mu byukuri habayeho igihombo gikomeye cy’iyangirika ry’umushinga wa Shyogwe Mayaga, washyiriweho gukwirakwiza amazi meza mu bice bitandukanye by’Amayaga.

Amakuru dufite yemeza ko uyu mushinga Shyogwe Mayaga wari uhagaze amafaranga arenga Miliyali eshanu z’amanyarwanda.

Yagize ati” Kugeza ubu nta muntu twari twamenya waba yatakaje ubuzima, gusa umushinga wa Shyogwe Mayaga wo wononenakaye cyane, ku buryo uri butere ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice amazi y’urugomero rwa AIDER yageragamo birimo, Ruhango, Nyanza, Muhanga, Kamonyi ndetse na Bugesera.”

Ku bijyanye n’igihe bishobora kuzatwara ngo urugomero rwa AIDER rwagemuraga amazi muri ibyo bice byavuzwe haruguru rusanwe, Mayor Valens avuga ko kugeza ubu, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwamaze kuvugana na Wasac bufatanya nayo gucunga uwo munshinga wa Shyogwe Mayaga, ari nawo urimo urwo rugomero rwa AiDER, gusa hakaba nta gihe kizwi bishobora gutwara ngo urwo rugomero rusanwe kuko bisaba inyigo z’abatekinisiye. Gusa igihe bizatwara cyo kikaba atari gito.

Urugomero rwa AIDER rwangiritse bikomeye ku buryo bishobora kuzasaba kurwubaka bundi bushya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burakangurira abaturage bari basanzwe bakoresha amazi yaturukaga kuri AIDER ko ”baba bifashisha amavomero asanzwe nubwo amenshi muri yo nayo yagiye yangirika, ndetse bukanabakangurira gutangira kuzigama amazi y’imvura ku buryo nayo bayakoresha”.

Kugeza ubu mu gihugu hose, imitungo y’aba iy’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibikorwa remezo byangiritse ni byinshi ku buryo hataramenyekana ingano nyayo y’ibyangiritse, ariko umubare w’abantu bamaze kwemezwa ko bahitanwe n’imvura yaraye iguye bo bamaze kugera kuri 55 kandi imibare ishobora kuza gukomeza kwiyongera.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?