Bull Dog, Dipromate, Jay Poly na Riderman mu nshuti mbi Pacson atazigera yibagirwa.

Mu kiganiro yahaye Igihe, umuraperi Ngoga Edson wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda nka Pacson, yavuze ko ntacyo ashobora kuzigera avugana nabo yita inshuti zitigeze zimubanira mu bihe by’ubushomeri yari amazemo iminsi. ku ikubitiro yagaye cyane Bull Dog baruhanye, yahamagaye amusaba ubufasha ntamuhe na 500.

Pacson wagiye akora mu bitangazamakuru bitandukanye azwi by’umwihariko nk’umwe mu bantu bantu ba mbere hano mu Rwanda bakunze ndetse bakanitangira injyana ya Hip Hop, aho mu myaka mbere ya za 2010 yagendaga akora indirimbo zigamije guhuriza hamwe abaraperi benshi. Aha twavuga nka same hood ndetse n’izindi.

Nyuma ya Same hood yagiye akomeza gukora izindi ndirimbo ariko akaba yarabigendagamo gake cyane by’umwihariko nyuma yaho Rick Rick wari inshuti ye wanamufashaga mu bihangano bye azingiye utwe akerekeza muri America, aho yagiye binavugwa ko hari abo yagiye yihishe kuko yari abarimo amadeni.

Ubuzima bwa Pacson bwaje kutamera neza nyuma yo gutakaza akazi yari afite kuri Radio 1, bamwe bakavuga ko intandaro yabaye guterana amagambo kwe hagati ye na Boss we KNC wanavugaga ko bikwiye ko Pacson yajyanwa iwawa.

Nkuko twabivuze haruguru Pacson avuga ko mu bushomeri bwe abenshi mu bo baruhanye nta wa murebye n’irihumye. Gusa akanashimira bake barimo P Fla bakomeje kumubanira neza.

Ubwo yari abajijwe ku bijyanye no kuba yongeye guhabwa akzi kuri Radio 1 ndetse niba atari cyo gihe ngo abaraperi batangire bamuhamagare banamuha indirimbo zabo ngo azikine Pacson yashubije ko utaramuhamagaye mbere atari ngombwa ko amuhamagara ubu.

Yagize ati” Umuraperi utarigeze ambanira ntazakore ikosa. Uretse P(P fla) nigeze gukora interview ndi kumwe nawe hari undi wambonanye nawe? Ibaze no muri Covid nahamagaye Dog(Bull Dog) ati’ wapi)”

Pacson yakomeje avuga ko abantu barimo Green P na Fireman atabarenganya ariko agaya cyane abarimo Bull Dog, Dipromate, Jay Poly na Riderman kuko nta cyo bamumariye kandi yarabafashije mu bihe yari ameze neza mu itangazamakuru.

Pacson yavuze ko abo bose azabakinira indirimbo ariko kongera kuza bamwigiraho inshuti byo avuga ko bitazigera bibaho.

Kugeza ubu mu bo yavuze nta numwe wari wagira icyo abivugaho.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?