Rwanda: Kiliziya Gatolika yateye utwatsi ibyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina

Mu itangazo ryo kuwa 21/12/2023 ry’abepisikopi Gatolika mu Rwanda, ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana bitemewe na Kiliziya (batarasezeranye) n’ababana bahuje igitsina, bagaragaje ko badashobora gushyingira abahuje ibitsina kuko byaba binyuranyije n’amategeko y’Imana ndetse n’umuco nyarwanda.

Mu ngingo ya gatatu y’iri tangazo impano.rw dufitiye kopi (copy), hasobanurwa iby’urwandiko rwa Papa, rwanateje impaka n’urujijo mu batiye isi, ariko cyane cyane abayoboke ba Kiliziya ku isi.

Haragira hati” Urwo rwandiko, Fiducia supplicans, ntabwo ruje guhindura inyigisho za Kiliziya
zijyanye n’umugisha w’isakramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu. Uwo mugisha
w’Isakramentu ugenewe umugabo n’umugore (reba Intg 1,27) bahujwe n’urukundo ruzira gutana (reba Mt 19,6) kandi rugamije kubyara.

Mu ngingo ya gatandatu y’iri tangazo bagira bati” Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”

Aba bepisikopi bahakana bivuye inyuma ko batashyingira abahuje ibitsina, bakanakangurira abo bayobora kubyemera uko, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 9, aho bagira bati” Mu gusoza, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iramenyesha abasaserdoti,
abiyeguriyimana, abakristu bose n’abantu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho
za Kiliziya ku gushyingirwa gikristu zitahindutse. Kubera iyo mpamvu, Kiliziya
ntishobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba
bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco wacu.”

Ni itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi batandukanye barimo: Antoni Karidinali KAMBANDA, arkiyepiskopi wa Arkidiyozi ya Kigali akaba na Perezida w’Inama Y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Filipo RUKAMBA, umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Visenti HAROLIMANA, umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Selestini HAKIZIMANA, umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Anaclet MWUMVANEZA, umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Eduwaridi SINAYOBYE, umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Papiyasi MUSENGAMANA, umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Yohani Mariya Viyani TWAGIRAYEZU, umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, na Balitazari NTIVUGURUZWA, umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?