Ubuzima bufite Intego, ibanga ryo kudacika intege kwa Samson Ndindiriyimana

Samson Ndindiriyimana ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva, bwaturutse ku ndwara ya mugiga yarwaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Nubwo yari amaze guhura n’ikibazo cyo kutumva, ariko yakomeje kwiga nkuko yabyifuzaga ndetse anatsinda neza.

Aganira na Impano.rw, Ndindiriyimana Samson yagarutse ku rugendo rwe rwo kwiga rutari rworoshye bitewe n’uko yari afite ubumuga bwo kutumva. Gusa avuga ko yakomeje guhatana, nubwo bitari byoroshye.

Yagize ati “Natangiye amashuri abanza mu 1993 mfite imyaka itandatu, mu 1994 ubwo nigaga mu mwaka wa kabiri mpita ndwara mugiga, hahita haba jenoside turanahunga, twagarutse mu Rwanda mu 1997. Numvaga nifuza gukomeza kwiga ariko ngacika intege kubera ko nabonaga uburyo bw’imyigishirize bwarahindutse basigaye biga mu gifaransa, kandi ntakizi, ntanabasha kumva ibyo mwarimu asobanura, bikanca intege.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona bashiki be bamukurikira bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye, yumvise nawe ashaka gusubira mu ishuri.
Yagize ati “Muri 2003 bashiki banjye bankurikira batsinze ikizami cya Leta bajya kwiga numva nanjye nshaka kwiga, gusa ngira impungenge ko bahinduye indimi bigishamo kandi naramaze kugira ubumuga bwo kutumva”.

Akomeza avuga ko ibyo bitamuciye intege ndetse no kuba yari mukuru.

Agira ati “ Nibazaga ukuntu njya mu mwaka wa Kabiri ndi mukuru kandi abandi twatangiranye bari bageze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Naragiye ntangirira mu wa kane ndiga ntungurwa no kurangiza umwaka mba uwa mbere mu ishuri”.

Avuga ko yashyize imbaraga nyinshi mu kwiyigisha kuko yari afite intego.

Ati“Niganaga n’abandi twasoza kwiga nkajya gusoma ibitabo twigiragamo n’amakayi kuko ntabaga numvise ibyo mwarimu yabasobanuriye. Nihaye intego yo kwiga indimi ku buryo nasoje amashuri abanza nzi icyongereza n’igifaransa neza kuburyo nasomaga nkabyumva.”

Samson avuga ko yatunguwe no gutsinda cyane mu ishuri mu gihe yigaga atanabasha kumva ibyo mwarimu avuga, birushaho kumutera imbaraga.

Yagize ati “Mu wa gatandatu nabwo naratsinze nza mu icumi ba mbere mu gihugu banyohereza kuri ESTP, ndiga nkabona nabwo ndatsinda neza. Mu Kizamini Gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nabwo naratsinze nza mu icumi ba mbere mu gihugu, banyohereza kuri Ecole de Science de Musanze njya kwigayo Imibare n’ubugenge ngira n’amahirwe Imbuto Foundation itangira kunyishyurira ishuri. Aha ho nahise numva ko ngomba kwiga nkaminuza”.

Akomeza avuga ko muri 2011 yasoje amasomo ndetse yatsinze neza. Ati “nasoje kwiga nujuje. Hari Porogaramu yitwaga “Rwanda Presidential Scholarship program” abana bujuje mu ma siyansi baboherezaga kujya kwiga muri Amerika nanjye bahita bamfata mu bazakora ikizamini cyo kujyayo ngira amahirwe ndagitsinda .”

Avuga ko yagiye gukora ibizamini i Kigali, bakoreshwaga n’Abanyamerika baturukaga muri Kaminuza zo muri America zari zifitanye amasezerano n’u Rwanda.  Aho naho yaratsinze, kuko mu bana 200 bakoze ibizamini, bafashemo 23 gusa, nawe yisangamo.

Ati “ Nyuma yo gutsinda ibizamini nahise njya kwiga muri America muri Hendrix college muri leta ya Arkansas aho nize ibijyanye n’icungamutungo. Navuye mu Rwanda nziko nziga ama siyansi ariko ngezeyo nza kubona bigoye bitewe n’ikoranabuhanga rihanitse ryakoreshwaga mpitamo guhindura .”

Nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Hendrix Ndindiriyimana avuga ko yakoreye Leta ya Arkansas akaza kugaruka mu Rwanda muri 2018 aho yahise ajya gukora mu ruganda rutunganya amata rwa Masaka Creamy, aho yavuye ajya muri IMLAB abereye umucungamutungo kuri ubu.

Avuga ko kimwe mu byamufashije muri urwo rugendo rwe rwo kwiga ari uko yari afite intego y’icyo ashaka kugeraho ndetse anafite ubushake bigatuma akoresha umwanya we wose. Yagarutse kandi ku mbogamizi yahuraga nazo.

Ati” Kuva mu mu mashuri abanza kugeza asoje ntabwo urugendo rwari rworoshye ariko iyo ufite icyo ushaka kugeraho utanga ibitambo bishoboka. Nahoraga nsoma, nkora ubushakashatsi kugira ngo ibyo abandi bize mbashe kubyiyigisha”.

Yakomeje kugenda ancibwa intege no kuba bikigoye kuba abakoresha batarabasha gusobanukirwa ubushobozi bw’abafite ubumuga ngo babahe akazi gusa yiyemeza ko agomba kwihangira akazi.

Yagize ati “Nahise ninjira mu mahugurwa yamaze umwaka ku bantu bakora mu mishinga y’ubuhinzi nahawe na African Food Fellowship kugira ngo mbashe kureba ibibazo birimo nanjye mbe nagira uruhare mu kubikemura.”

Ndindiriyimana avuga ko kuri ubu yabonye akandi kazi azatangira umwaka utaha, muri Feed for Future muri porogaramu yabo ya Hanga Akazi aho itera inkunga imishinga y’ubworozi aho azaba ari mu kanama ngishwanama. Akaba kandi ateganya no kujya gukomeza amashuri ye mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Buyapani mu mwaka wa 2024 nihatagira igihinduka kuko yabonye inkunga (Scholarship).

Ndindiriyimana asaba urubyiruko kubaho ubuzima bufite intego, by’umwihariko abafite ubumuga nubwo baba bafite inzitizi nyinshi ariko bagaharanira kugera ku ntego bihaye, kuko ariryo banga rishobora kubafasha. Asaba abatanga akazi kujya bareba ubushobozi abantu abafite, kuko babasha gukora akazi neza cyane ndetse bakanatanga umusaruro aho kubarebera mu ndorerwamo y’ubumuga bafite.

Mu ibarura rusange ryakozwe mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu mu Rwanda bagera ku 391,775, bakaba bangana na 3.4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?