Muhanga: Iby’inkunga ya Give Direct, ni ibihuha bidafite ishingiro

SINDIHEBA Yusuf Avatar

Muri iyi minsi hirya no hino mu karere ka Muhanga cyane cyane mu mirenge irimo uwa Nyamabuye, unabarizwamo umujyi wa Muhanga, hari amakuru ari kuhacicikana avuga ko bamwe mu bawutuye bagiye guhabwa inkunga y’amafaranga atangwa na Give Direct, yo kwikura mu bukene, abandi bakavuga ko ari inguzanyo ya VUP, gusa inzego z’ubuyobozi muri aka karere, zivuga ko ibi ari ibihuha bidafite ishingiro, zikemeza ko amakuru ajyanye na gahunda za Leta yose anyuzwa ahantu hazwi, bugakangurira abaturage kudaha agaciro ibihuha bivugirwa mu tubari.

Twashatse kumenya ukuri kuri aya makuru acicikana mu baturage, tuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, maze abwira ikinyamakuru Impano ko, ayo makuru y’inkunga ya Give Direct atari yo.

Yagize ati” Ntabwo aribyo, mu gitondo dufite inama yo kongera kubisobanurira inzego zatowe mu Mudugudu kugirango ahaba hari urujijo ruvemo.”

Twamubajije icyo lisite ziri gukorwa habazwa abaturage ibyo bakora zigamije, niba ntaho bihuriye n’inkunga yacyekwaga, maze Claude adusubiza muri aya magambo.

Yagize ati” Intego Ni ugukusanya amakuru ku miryango yagaragaje ko itishoboye mu makuru yakusanyijwe hagikoreshwa ibyiciro by’ubudehe, ikagaragaza inkunga ibona yayifasha kwivana mu bukene muri gahunda ya Graduation.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, yahamirije Impano ko nta nkunga idasanzwe iteganywa gutangwa muri aka karere, gusa avuga ko hari izindi gahunda zitandukanye zigamije kuvana abaturage mu bukene, zirimo na VUP.

Yagize ati” Ayo makuru ni ibihuha. Nta Give direct yenda gukorera hano rwose. Hari gahunda zinyuranye zigamije kuvana abaturage mu bukene, zirimo VUP, kandi buriya VUP nayo ibamo ibice byinshi birimo imirimo y’amaboko, inguzanyo yungukirwa inyungu nto cyane, izo zose ni gahunda zizamura umuturage, kandi gahunda zose za Leta zifite ukuntu zigezwa ku baturage, binyuze mu nama, ibitondo by’isuku umuganda n’ibindi. Abaturage rero birinde ibihuha.”

Inkunga ya Give Direct yagiye itangwa mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo uturere twa Gisagara na Nyamagabe mu Majyepfo, aho urugo rwahabwaga amafaranga ibihumbi 800, yo kurukura mu bukene, nubwo hari abamamyi bihishe inyuma ya Banki Lambert bakajya baha inguzanyo abaturage mbere ku nyungu ihanitse, bityo bikarangira benshi inzara iyi nkunga yabasanganye ari nayo ibasiganye.

Umwanditsi

SINDIHEBA Yusuf Avatar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author Profile

John Doe

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua. Ut enim ad minim veniam.

Search
× How can I help you?