Umuramyi Isharah Alliance yasohoye indirimbo nshya, ubumuntu avuga ko igamije gukebura buri wese.

Umuramyi Isharah Alliance ukomoka mu karere ka Ruhango, akaba asanzwe aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Kuri iyi nshuro yasohoye indirimbo nshya ayita ubumuntu aho avuga ko igamije gukebura abantu, ndetse no kubibutsa kugira ubumuntu kuruta kuba bagirirana neza bagamije izindi nyungu.

Isharah Alliance wamenyekanye cyane mu ndirimbo ineza yashyize hanze mu mwaka wa 2019, Mu kiganiro yagiranye na Impano.rw, Isharah Aliance yagize ati” Indirimbo ubumuntu ni indirimbo nafashe umwanya nyitekerezaho ndeba sosiyete(society) rusange ndeba ukuntu abantu babanye mbona mu byukuri kugirango urukundo ruganze mu bantu habanza kuba umuntu afite ikibimutera aricyo nise ubumuntu.

Kanda hano urebe indirimbo Ineza ya Isharah Alliance

Alliance akomeza avuga ko yabanje  gutekereza agasanga hari abantu batagira ubumuntu, mbese batagira imbabazi na mba, rero bituma  aririmba ubumuntu nk’ushaka kugaragaza icy’aricyo no gukangurira abantu kugira ubwo bumuntu.

Kwisuzuma no kumenya urwego umuntu arimo mu kugira ubumuntu nibwo butumwa,  Isharah Alliance yashakaga gutanga mu ndirimbo ye nshya Ubumuntu. Aho we avuga ko  umuntu wese watega amatwi iyi ndirimbo, abaye yar’afite ibanga  ryubumuntu riyivugwamo muri we yabukomeza, Kandi n’utabugiraga byibura n’ubwo atahita ahinduka ako kanya, ariko yakwimenya ko atari mwiza bikaba byamufasha guhinduka gake gake.

Isharah Alliance amaze kugira indirimbo zigera kuri enye ziyobowe n’iyitwa ineza yakunzwe n’abatari bake bakurikira umuziki wo guhimbaza.

Ubumuntu by Isharah Alliance

Ubumuntu by Isharah Alliance

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?