Umuramyi Isharah Alliance wasohoye Video ebyiri z’indirimbo ze nshya, avuga ko atigeze ava muri Gospel.

Umuramyi Isharah Alliance  wamenyekanye cyane mu ndirimbo Ineza, ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ebyiri nshya ziri mu mashusho. Izo ndirimbo ni iyitwa ubumuntu ndetse na Ndishimye.

Kanda hano urebe video y’indiribo nshya Ndishimye Ya Alliance.

Video z’izi ndirimbo zigiye hanze nyuma y’igihe gito asohoye izo ndirimbo mu buryo bw’amajwi aho hari na benshi bari batangiye kwibaza byinshi kuri uyu muhanzi bamwe bakeka ko ashobora kuba agiye kuva mu ndirimbo zo guhimbaza akajya mu ndirimbo bita iz’isi. Ariko Alliance we avuga ko ntaho bihuriye.

Kanda hano urebe Video ubumuntu ya Isharah Alliance

Mu kiganiro yahaye Impano yagize ati” Nibyo hari abatangiye kugira impungenge ngo mu ndirimbo nshya nasohoye nta Jambo Imana cyangwa Yesu yumvikanamo bakanabishingiraho bakeka ko ngiye kuva mu ndirimbo zo guhimbaza ariko sibyo. Nzakomeza nzikore ariko bidakuyeho ko nanakora indirimbo zikangurira abantu kubana neza no kubanira neza abandi. Urugero nko mu bumuntu, jye nuva ko gukangurira abantu gufashanya bitagiye kure y’ibyo Imana idusaba, Rero ntabwo natannye pe”!

Alliance avuga ko atigeze ava mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Reba Ndishimye Video Nshya ya Ishara Alliance.

Ndishimye by Isharah Alliance official Video

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?