Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza

Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’umuryango wa Afurika Y’uburasirazuba yururutswa kugera hagati mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi kunamira Perezida wabo Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa Edouard Ngirente.

Itangazo rigira riti: “

Mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’Abavandimwe bacu b’igihugu cy’abaturanyi cy’Abarundi mu kunamira uwari Umukuru w’icyo gihugu Nyakubahwa Pierre NKURUNZIZA.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME  yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango w’Africa y’i Burasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati uhereye taliki 13, Kamena, 2020 kugeza igihe Nyakubahwa Petero Nkurunziza azashyingurirwa.

Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro.

Bikorewe i Kigali kuwa 13, Kamena, 2020.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?