Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tunisia mu mukino wo kwishyura.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu (APR FC) yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Tunisia gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya Total Caf champions league, ugomba kuyihuza na Etoile Sporitif de Sahel zari zangayije igitego1-1 mu mukino ubanza wari wabereye i Kigali.

Iyi kipe biteganyijwe ko inyura  Entebe ku kibuga cy’indege cya Ugandandetse n’i Doha muri Quatar ikabona kwerekeza i Tunis muri Tunisia.

Ikipe ya APR FC irahaguhagurukanye abantu 47 barimo abakinnyi 25, staff technique  igizwe n’abantu 10, komite ya APR FC  igizwe n’abantu 5 , abanyamakuru 3 ndetse n’abafana 4.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 i saa cyenda z’i Kigali. Ikipe izatsinda uyu mukino mukino izahita ikomereza mu matsinda ya champions league, naho izawutsindwa izamanuka muri confederation Cup.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.