Umugabo amaze amezi atandatu afite terefone mu nda.

Mu gihugu cya Misiri umugabo wagiye kwa Muganga avuga ko afite ububabare bwo mu gifu basanze afite terefone igendanwa mu nda.

Uyu mugabo nyuma yo kumara igihe kinini afite uburibwe bukabije mu nda, yagiye ku  bitaro bya kaminuza ya Aswan mu majyepfo y’igihugu cya Misiri, hanyuma bakurikije ibimenyetso yababwiraga bamunyuza mu cyuma ibi bizwi nka x-ray, biza kurangira babonye ko ko hari ikintu afite mu nda.

Uyu mugabo utatangajwe amazina ngo yamize telephone ariko agira isoni zo kujya kwa  muganga , maze yigumira mu rugo kuko yumvaga ko ashobora kuzayituma ariko amezi ashize ari atandatu kandi uburibwe burushaho kwiyongera ahebera urwaje ajya kwa muganga.

Mu gikorwa cyo kubaga uyu murwayi, ngo abaganga basanze iyi  telefoni yaracitsemo ibice bitatu, hanyuma bagorwa cyane no gukuramo bateri  kuko yashoboraga guturikira mu nda y’umugabo.”

Mohamed El-Dahshoury, Umuyobozi w’inama y’Ubuyobozi bw’ibitaro bya kaminuza ya Aswan, yavuze ko ari ubwa mbere babonye ikibazo nk’iki,  gusa avuga ko ubu umurwayi amerewe neza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *