Abajura 89 bibaga inka biciwe mu gitero bagabweho n’igisirikare.

Abajura 89 bibaga inka biciwe mu gitero bagabweho n’ingabo za Nigeria zifatanyije n’iza Niger . Abo bishwe bakaba bashinjwa kugira uruhare  mu ruhererekane rw’ibitero byagabwe ku baturage muri leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Nkuko byatangajwe na Jenerali Majoro John Enenche, umuvugizi w’ingabo za Nigeria, yavuze ko icyo gitero cyafatiwemo imbunda, abantu batanu bari barashimuswe bakaba babohojwe, moto zigera kuri 77 nazo zagarujwe ndetse hakanagaruzwa inka 322 zari zaribwe abaturage.

Igisirikare cya Nigeria cyavuze ko ibyari byaribwe bigiye gusubizwa ba nyirabyo, naho abo bari barashimuswe bagasubizwa mu miryango yabo.

Leta ya Zamfara Imaze igihe iri mu bibazo iterwa n’imitwe yitwaje intwaro yiba inka, igashimuta abantu ikaka amafaranga ngo ibone kubarekura ndetse ikanagaba ibitero ku baturage.

BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *