RIB iraburira abantu guhungira kure ubucuruzi bw’amafaranga bwitwa “100K for 800K”, kuko bugamije ubwambuzi.

Mu butumwa buburira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwashyize kuri tweeter, buraburira abaturarwanda guhungira kure ubucuruzi bw’amafaranga bwitwa “100K for 800K”, kuko bugamije ubwambuzi. Kandi ubufatiwemo akaba abihanirwa.

Ubutumwa buragira buti” Hari ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) bukomeje kuzenguruka kuri murandasi bwitwa “100K for 800K”. RIB iramenyesha abaturarwanda ko ubwo bucuruzi butemewe mu Rwanda kuko bugamije ubwambuzi bushukana.”

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukomeza rwibutsa  abantu bagiye muri ubu bucuruzi butemewe ko basabwa guhita babuvamo  kuko uzabufatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Mu itangazo Banki nkuru y’uRwanda(BNR) yatanze taliki 30 Gicurasi 2019 ubwo yaburiraga abantu kudashyira amafaranga yabo  bucuruzi bumeze nk’ubu, yashimangiye ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose izagenera umuntu ushora amafaranga ye mu bikorwa by’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe cyangwa irindi bifitanye isano.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?