Nubwo, Coronavirus hari aho irimo kugabanuka, ariko ahandi nibwo igitangira. Dr Tedros

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, yavuze ko nubwo iki cyorezo kigaragara ko ahanini kiri guhama hamwe cyangwa kugabanuka mu Burayi bw’uburengerazuba, mu bihugu bimwe ho ari bwo kigitangira.

Ibi Dr Tedros yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yibutsaga abatuye isi kutirara kuko ngo babe bakuraho ingamba bari basanzwe barafashe zo kurwanya no guhangana na Coronavirus.

Yagize ati”nubwo iki cyorezo kigaragara ko ahanini kiri guhama hamwe cyangwa kugabanuka mu Burayi bw’uburengerazuba, mu bihugu bimwe ho ari bwo kigitangira. Ndetse no muri bihugu bimwe na bimwe byibasiwe mu ntangiriro y’iki cyorezo kirimo kongera kwiyongera”.

Urugero rwa bimwe muri ibyo bihugu ni nka Singapour, yari yanashimiwe ku ikubitiro ko yashoboye guhagarika iyi virusi, ariko kuva icyo gihe, ikaba ikomeje kwiyongeramo ubwandu bushya bukomoka aho inganda zikorera ndetse no kuryama mu bucucike aho abakozi bo mu nganda barara.

Kugeza ubu umuti uhari wonyine ushobora gufasha abantu kwirinda kwandura Coronavirus ni” guma mu rugo, karaba intoki kenshi ukoresheje amazi n’isabune- byibuza hagati y’amasegonda 40 na 60, ikindi ugomba kwambara agapfukamurwa igihe ugiye aho uri buhurire n’abantu benshi cyangwa se ukakambara mu rugo igihe uba mu gipangu kirimo ingo nyinshi(abantu benshi).

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?