Polisi y’uRwanda yashyizeho uburyo bwo gusaba uruhushya rujya kwaka service za ngombwa, wibereye mu rugo

Polisi y’uRwanda yashyizeho uburyo bwo gusaba uruhushya rw’inzira rujya kwaka service za ngombwa, hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo bidasaba ko umuntu ava aho ari.

Mu butumwa Polisi y’uRwanda yanyujije kuri tweeter yagize iti” Ushobora gusaba uruhushya rw’inzira ujya gushaka serivisi z’ingenzi ukoresheje ikoranabuhanga. Zimwe muri serivisi z’ingenzi harimo: guhaha, kujya kuri Banki, Farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa .Reba iyi videwo umenye uko ushobora gusaba uruhushya rw’inzira.”

Hari abakekaga ko ubu buryo bushobora no kwifashishwa n’abanyamaguru ariko sibyo ahubwo bukoreshwa n’abashaka kujya gusaba serivisi za ngombwa ariko bari bwifashishe ibinyabiziga nkuko Polisi yabisobanuye.

Abanyamaguru bagiye gusaba Serivisi za ngombwa bo bemerewe kugenda ariko bakibutswa ko igihe basabwe ibisobanuro by’aho bagiye bagomba kubitanga.

Dore uburyo bwo gusaba uru ruhushya ku baba bari bukore ingendo bitwaje ibinyabiziga.

1.Injira ku rubuga mc.gov.rw cyangwa ukande *127#; 2.Andika umwirondoro wawe, nimero y’intangamuntu na telefone; 3.Injizamo ibikubiye mu rugendo rwawe werekana aho uva n’aho ujya, 4.Impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga (purake);

5.Injizamo italiki, igihe ugendeye n’igihe ugarukira; 6.Ohereza utegereze igisubizo. Nyuma uzakira ubutumwa bugufi bwoherejwe na Polisi bukwemerera cyangwa buguhakanira. Usabwe kwerekana ubwo butumwa bugufi igihe uhagaritswe na Polisi. Ku bindi bisobanuro wahamagara 0788311107.

Kugeza ubu icyorezo cya Coronavirus ntabwo kirabonerwa umuti nta n’ubwo cyirabonerwa n’urukingo. Icyo abantu basabwa kugira ngo bakirinde ni” guma mu rugo, karaba intoki kenshi ukoresheje amazi n’isabune byibuza hagati y’amasegonda 40 na 60, ambara agapfukamurwa igihe ugiye aho uri buhurire n’abantu benshi cyangwa se ukakambara mu rugo igihe uba mu gipangu kirimo ingo nyinshi(abantu benshi)

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?