Abakuru b’ibihugu bitabiriye CHOGM bahuriye mu mwiherero

Abakuru b’ibihugu bari mu Rwanda bitabiriye inama ya CHOGM, bahuriye ku Intare Arena mu mwiherero ugomba gufatirwamo imyanzuro irimo n’aho CHOGM itaha izabera.

Uyu mwiherero wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,  Ni wo uza kwemerezwamo imyanzuro y’iyi nama ndetse n’igihugu kigomba kuzakira inama itaha.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abarimo Perezida Kagame watangiye inshingano zo kuba Umuyobozi wa Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri, Minisitiri w’Intebe wÚbwongereza  Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau; Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong; Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya; Muhammadu Buhari wa Nigeria; Nana Akufo-Addo wa Ghana; Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda; Umwami Mswati III wa Eswatini; Julius Maada Bio wa Sierra Leone; Hage Geingob wa Namibia n’abandi bari bitabiriye.

Uyu mwiherero kandi wanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland. Ni nyuma y’amasaha make abakuru b’ibihugu na za guverinoma bamugiriye icyizere bakamwongerera manda ye.

Igikomangoma Charles ntabwo yitabiriye uyu mwiherero kuko we yaraye avuye mu Rwanda asubira mu Bwongereza. Charles yavuye i Kigali amaze kwakira abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu isangira ryagombaga kuyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza gusa kuko atabonetse ni we wamuhagarariye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *