Abantu 66 baguye mu mpanuka y’indege

Colombia abagera kuri  66 nibo  bimaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare, mu gihe bane bo bagikomeje gushakishwa. Ni impanuka yabaye ku wa 24 Werurwe mu majyepfo ya Colombia, hafi y’umupaka na Peru, mu nzira y’indege iva Puerto Leguízamo igana Puerto Asís.

Abaturage bo hafi y’aho impanuka yabereye nibo babanje kugera aho imyo mpanuka yabereye bakuramo abantu benshi bari bakomerekeye muri iyo ndege yari yafashwe ninkongi  y’umuriro, bakabageza ku bitaro bifashishije moto zabo. Muri iyo  ndege ya gisirikare harimo abagenzi 128 barimo kuva Puerto Leguízamo bagana Puerto Asís. Inzego z’ubushakashatsi zirimo gukurikirana impanuka kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yavuze ko indege zishaje zishobora kuba arizo mbarutso y’impanuka ku ndege, avuga ko kandi “ibibazo bya birokrasi” (bureaucratic problems) byatinza gahunda yo kuvugurura ibikoresho by’ingabo n’indege zabo.

Amashusho yafashwe ku matelefoni yerekana indege igwa gahoro gahoro nyuma yo guhaguruka, hakurikiraho umuriro mwinshi n’urusaku rw’amasasu. Minisitiri w’ingabo yavuze ko nta bimenyetso byerekana ko indege yaraswe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere ka Putumayo.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *