Abapadiri babyaye basabwe gusezera mu gipadiri babyanga bakirukanwa.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Inama y’Abepisikopi Gatolika (CENCO), yasabye Abapadiri bose babyaye kwegura ku mirimo yabo y’Ubusaseridoti babyanga n’ubundi bakirukanwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru RFI avuga ko inyandiko yasinyweho n’Abasenyeri bose bo muri RDC, yibutsa Abapadiri bose ko bategetswe guhora ari imanzi nkuko babisabwa.

Iyi nyandiko ifite umutwe ugira uti “Ku ishuri rya Yezu ubuzima nyabwo bwo kwiha Imana” Abasenyeri bayanditse bavuga ko ubuzima bw’Igipadiri budashobora kubangikanywa n’ubwo kubaka urugo. Aha niho bahera basaba Abapadiri bafite abana gusaba uburenganzira Papa bwo kuva mu Busaserdoti, aho Bakomeza bashimangira ko mu gihe babyanga Musenyeri ashobora kwifashisha Papa agasaba ko Abapadiri babyaye bafatirwa ibihano bya nyuma ari byo kwirukanwa burundu muri Kiliziya.

CENCO ivuga ko ishaka gushyira ibintu ku mugaragaro kuko usanga abana babyawe n’Abapadiri n’abagore bababyaranye banenwa cyangwa bagafatwa ukundi muri sosiyete.

Iyi nyandiko Isohotse mu gihe habura amezi make ngo Papa Francis agirire uruzinduko muri iki gihugu, gikungahaye ku mabuye y’agaciro ariko kikaba mu bya mbere bitindahaye ku isi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *