Kwibuka28: Umuhanzi Alikiba yafashe mu mugongo Abanyarwanda mu gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania ndetse no mu karere Ka Africa y’iburasirazuba yifatanije n’abanyarwanda ndetse n’abatuye isi mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

Mu gihe isi yose iri kuzirikana ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hirya no hino Ibyamamare bitandukanye bikomeje kwifatanya n’abanyarwanda mu kuzirikana ndetse no guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Alikiba ukomoka mu gihugu cya Tanzania na we mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yifatanyije n’abanyarwanda ndetse n’abatuye isi muri ibi bihe bigoye, aho yashyizeho ifoto igaragaza kwibuka ku nshuro ya 28 yanditseho “remember-unit-renew akayiha title(Caption) Supported by Kiba.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.