Perezida Trump akomeza kuvuga ko COVID-19 yaturutse mu Bushinwa, ibyo Ubushinwa bwo bwamaganira kure. Ubushinwa nabwo mu kwezi kwa Gatatu kwa 2020 bwashinjije igisirikare c’yAmerika kuba ari cyo cyajyanye Coronavirus mu mujyi wa Wuhan. Gusa Abayobozi b’Amerika nabo babyamagana bivuye inyuma.
Ibigo bishinzwe iperereza muri Reta zunze ubumwe z’Amerika byemeza ko Ubushinwa aribwo bwihishe inyuma y’ubutumwa bw’ibinyoma bwohererejwe abantu ku matelefone buvuga ko Ubutegetsi bwa Trump bwarimo buteganya guhagarika imirimo mu gihugu cyose kugira ngo barwanye ikwirakwira ry’ikiza cya Coronavirus.
Ikinyamakuru The New York Times cyandikira muri Amerika cyanditse kivuga ko ubwo butumwa bwagaragaye ku matelefone y’abantu, no mu bundi buryo bwo guhanahana amakuru bwihuta. Bwavuga ko Donald Trump azakoresha igisirikare igihe abanyamerika bazaba banze gukurikiza amabwiriza bakirara mu mihandabamagana iyo ngingo.
Amerika n’Ubushinwa kugeza ubu bikomeje guterana amagambo ku waba yarabaye intandaro y’icyorezo cya Coronavirus.
Benshi mu bayobozi b’Amerika ntiberura ngo bashinje ubushinwa kuba intandaro ya Coronavirus, ahubwo babushinja uburangare no kuba butaratangiye amakuru ku gihe kugeza Coronavirus ikwiriye ku isi.