Ramadhan 2020 nta masengesho y’imbaga, gusangirira iftar mu mbaga nabyo ntibyemewe.

Kuwa gatanu taliki 24 Mata 2020, abaislam bo mu Rwanda ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’isi bazatangira igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Lamadhan. Gusa igisibo cy’uyu mwaka ntabwo gisanzwe kuko ibikorwa byose bihuriza abantu hamwe byahagaritswe.

Ubusanzwe mu gisibo cy’ukwezi kwa Lamadhan ku baislam ibikorwa byo kwiyegereza Imana biriyongera aho nnyuma y’isengesho ry’ijoro abaislam bongeraga gusengera hamwe(mu mbaga) Isengesho rizwi nka Traweh, ndetse no mu minsi icumi ya nyuma bamwe bakajya kuyisibira mu misigiti.

Muri iyo minsi icumi ya nyuma kandi ni nabwo habagaho ibikorwa by’amasengesho ya mu gicuku aho abaislam babaga baharanira gutegereza ijoro ry’ubugabe(Laila Truqadri). Kubera ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, ubu ibyo bikorwa byose ntabwo byemewe kubikorera mu ruhame nk’uko byari bisanzwe, gusa Umuislam akaba yemerwe kubikorera mu rugo rwe.

Mu itangazo umuryango w’abaislam mu Rwanda(RMC) watanze, wavuze ko “Guhera mu museke wok u wa 24 Mata, Abashinzwe guhamagarira abaislam kujya gusali bemerewe kubahamagara mu ijwi ryo hasi riringaniye,batabahamagariye kuza gusengera mu musigiti ahubwo babahamagariye gusengera mu ngo zabo.”

Itangazo  ry’umuryango w’abaislam mu Rwanda(RMC)

Abaislam muri rusange muzagire igisibo cyiza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?