Amerika yongeye gushoza intambara ku Bushinwa.

America yongeye gushoza intambara ku Bushinwa, aho inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje itegeko ry’ibihano ku Bushinwa kubera Hong Kong.

Kuwa gatatu taliki ya  Nyakanga 2020, Umutwe w’Abadepite  wemeje iryo tegeko naho  Sena ya America nayo  iriha  umugisha kuri uyu wa kane. Ubu rigiye ku biro bya Perezida Donald Trump kugirango arishyireho umukono ribone gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Iri tegeko ryitwa “Hong Kong Autonomy Act.” Riteganya ibihano ku bategetsi bamwe na bamwe b’Ubushinwa na polisi ya Hong Kong, kubera “uruhare bagize mu itegeko ryambura ubwigenge Hong Kong no mu bikorwa byo guhohotera abaturage ba Hong Kong bigaragambya mu ituze basaba demokarasi, ubwigenge n’ubwisanzure.”
Rihana kandi banki, izo ari zo zose, zizashyira “imari mu mishinga ibangamiye ubwigenge bwa Hong Kong.” Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko zizaba zishyize “inyungu zazo hejuru y’uburenganzira bw’ibanze z’abaturage ba Hong Kong.”

Itegeko ryambura ubwigenge Hong Kong ryitwa “itegeko ry’umutekano w’imbere mu gihugu cy’Ubushinwa.” Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yarishyizeho umukono kuwa kabili w’iki cyumweru. Ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi byararyamaganye cyane.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *