Ubuzima bwa Kanyombwa mu gisirikare

Kanyombya benshi bamenye ar’uko yinjiye muri Cinema nyarwanda, ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni  Ndjoli Kayitankore , ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kuboora igihugu aho yamazemo imyaka 10.

Uko Kanyombya yinjiye mu gisirikare.

Mu mwaka w’i 1992 nibwo Kayitankore Ndjoli mu gisirakare mu , mu kiganiro yahayekimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri Interinete hano mu Rwanda yavuze ko icyamuteye kujya mu gisirikare  ari ugukunda igihugu atari ugushaka amafaranga.

Yagize ati” Numvaga nafatanya n’abandi bitewe n’ibihe nabonaga u Rwanda rurimo”.

Yinjira mu gisirikare akaba yarinjiriye ku Murindi wa Byumba, ubu ni mu Mujyaruguru mu karere ka Gicumbi.

Isomo Kanyombya yakuye mu gisirikare

Kanyombya avuga ko ikintu gikomeye yigiye mu gisirikare ngo ari ukutareba ku nyungu ze gusa ahubwo akareba no ku nyungu z’abandi.

Yagize ati“ikintu gikomeye nigiyemo ni ukwiyobora ariko nkayobora n’abandi, si ukureba ku nyungu zanjye ahubwo nkareba no ku nyungu z’abandi, bivuze ko ndiho kugira ngo n’abandi babeho ntabwo ndiho kugira ngo mbeho njyenyine.”

Kanyombya avuga ko mu myaka 10 yamaze mu gisirikare atazibagirwa  uburyo we n’inkotanyi babohoye igihugu aho yibuka cyane indirimbo bajyaga baririmba.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?