Ibihugu byashenye Libya ya Kadafi, byafashe iy’ambere mu gusaba amahanga kutivanga mu bibabazo bya Libya.

Ibihugu birimo  Ubufaransa bwabaye ubwa mbere mu gushyigikira, gutera inkunga ndetse no gusenya Libya, byahamagariye ibihugu by’amahanga kureka kwivanga mu bibazo bya Libya. Ibyo bihugu birimo Ubufaransa, Ubudagi n’Ubutaliyani byasabye kandi ko impande zihanganye muri Libya guhagarika imirwano.

Kuva Mouammar Kadhafi yakurwa ku butegetsi akanicwa mu 2011, Libya ntirabona amhoro kuko havutse imitwe itandukanyije igamije gusenya ikanangaza Leta iriho yanafashijwe na NATO guhirika no kwica Khadafi.

Uruhahande rwa Khalifa Haftar rushyigikiwe n’ibihugu birimo Uburusiya, Misiri na Emirates z’Abarabu Ziyunze, mu gihe Umuryango w’Abibumbye wemera ko igihugu kiyoborwa na  Fayez al-Sarraj, wagiye ku butegetsi binyuze muri Reta y’Ubumwe.

Ubufaransa bwagaragaje ko buhangayikishijwe na Libya buri mu bihugu byari ku isongo mu kuyisenya no kuyigira uko iri ubu.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?