Amashuri Makuru na za Kaminuza yasabwe ibintu 5 agomba kuzaba yujuje, mbere y’uko amashuri yongera gutangira.

Mu ibaruwa imenyesha Impano.rw ifitiye kopi, Inama Nkuru y’amashuri makuru na Za Kaminuza yamenyesheje abo bireba kuzita ku bintu bitanu by’ingenzi bakaba babyujuje mbere y’uko amashuri yongera gutangira muri Nzeri 2020.

Nk’uko bigaragara muri iyo baruwa, ibiyikubiyemo ni imyanzure yavuye mu nama yabaye kuwa 12 Kamena, ikaba yarahuje Minisiteri y’uburezi ndetse n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza( HEC).

Ibyo bintu ni ibi bikurikira.

  1. Gushyiraho ubukarabiro mu mbuga y’ikigo mbere y’uko ukwezi kwa Nzeri 2020 kugera.
  2. Gutegura ubutyo buhoraho bwakoreshwa mu gufasha abanyeshuri gusubira iwabo, mu gihe haba habonetse ikindi cyorezo.
  3. Gutegura uburyo imyigire isanzweho, aho abarimu n’abanyeshuri babonana amaso ku maso yakagombye gufatanywa cyangwa igasimbuzwa imyigire mishya yo kwigira kuri murandasi(Internet)
  4. Gutegura uburyo bwo kubahiriza ingamba zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima(guhana intera) mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-9.
  5. Gushyiraho uburyo buhamye bufasha ubukungu bw’ibigo(aho bikura amikoro hafatika).

Ibyo byose bivuzwe bigomba kuba byamaze kumurikirwa Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na  Kaminuza (HEC) mbere ya taliki 15 Kanama.

Amashuri yose mu Rwanda biteganyijwe ko azasubukurwa muri Nzeri 2020 igihe nta zindi mpinduka zaba zibayeho, aho abo mu mashuri Makuru na Kaminuza bazasubukurira amasomo aho bari bayagereje, naho amashuri abanza n’ayisumbuye bo bagatangira bundi bushya.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?