Aracyekwaho kwica umwana yibyariye kugira ngo ahishe uwo bashakanye ko ko yamuciye inyuma

 Trasia Mathe w’imyaka 35 ukomoka   muri Zimbabwe yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umwana yibyariye kugira ngo akunde ahishe ibimenyetso by’uko yasambanye bakamutera inda.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Dailynews  avuga ko Trasia Mathe ukomoka muri Zimbabwe, yaciye inyuma umugabo we ubwo yari yagiye gupagasa muri Afurika y’Epfo, biza kurangira atwaye inda. Uyu mugore bivugwa ko yatewe inda n’undi mugabo na we utuye mu gace Mathe atuyemo, ngo yibarutse umwana we taliki ya 1 Ukuboza 2021 birangira ahise amwica aranamushyingura ngo hato umugabo atazatahura ibyabaye

Umugabo we agarutse avuye muri Afrika yepfo, nyuma y’iminsi mike yabonye amabere ya Mathe yabyimbye ndetse nyuma aza kumenya ukuri. Icyakora, ntiyigeze amenyesha abapolisi imyitwarire y’umugore we kugeza igihe umuntu utazwi yahaye ayo makuru abashinzwe umutekano.

Amakuru avuga ko Mathe yatawe muri yombi akazanwa imbere y’umucamanza utuye Tsholotsho, Victor Mpofu, wabaye amufunze by’agateganyo.

Amategeko ya Zimbabwe ateganya ko , iyo umugore atumye umwana we apfa mu gihe cy’amezi 6 akimara kubyara, aregwa icyaha cyo kwica umwana atabigambiriye kabone nubwo yaba yabikoze abishaka. Gusa ngo nanone uyu mugore wihekuye ashobora kudafungwa kuko mu mico yaho iyo  umugore ukoze ibintu nk’ibyo afatwa nk’umuntu wari wataye umutwe mu gihe cyo kubyara, bityo bigafatwa nk’akarengane kumushinja ubwicanyi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *